00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jonas Vingegaard azitabira Tour de France 2024

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 21 June 2024 saa 10:32
Yasuwe :

Jonas Vingegaard ukinira Visma-Lease a Bike ubitse Tour de France ebyiri ziheruka azitabira iya 2024 nyuma y’imvune ikomeye yagize mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.

Uyu Munya-Denmark w’imyaka 27 yagize imvune ikomeye muri Mata ubwo yakoraga impanuka ari mu isiganwa rya Itzulia Basque Country yasize avunitse urutugu n’imbavu.

Kuva icyo gihe nta rindi siganwa arongera kugaragaramo, ku buryo byateraga impugenge abakunzi b’uyu mukino by’umwihariko aba Tour de France zo kuba itagaragaramo kizigenza ufite ebyiri ziheruka.

Umuyobozi wa Siporo muri Visma-Lease a Bike, Merijn Zeeman yatangaje ko Vingegaard ameze neza ndetse yiteguye gukina.

Yagize ati “ Yakize imvune ubu yagarutse. Mu byumweru bike bishize yagaragaje ko ari umutsinzi haba mu mubiri ndetse no mu mutwe.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ku bijyanye no guhatana cyangwa kwisubiza irushanwa nta byinshi yabivugaho gusa azitabira kandi ameze neza.

Ati “Ntabwo tuzi aho azagera gusa tuzabyitondamo kuko amaze igihe atarushanwa gusa azaba ahari ameze neza kandi ashyigikiwe.”

Nubwo bimeze bityo, Vingegaard ni umwe mu bahabwaga amahirwe muri iri rushanwa gusa ibihe amazemo iminsi biratera impugenge abakunzi cyane ko nk’ibisanzwe azaba ahanganye na Tadej Pogačar uheruka kwegukana Giro d’Italia.

Jonas Vingegaard, Matteo Jorgenson, Sepp Kuss, Christophe Laporte, Tiesj Benoot, Wilco Kelderman na Jan Tratnik nibo bazaba bagize ikipe ya Visma-Lease a Bike muri Tour de France 2024.

Jonas Vingegaard yegukanye Tour de France ebyiri ziheruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages