Girubuntu yatangaje ko asezeye, atazongera gusiganwa ku magare ukundi ku wa Gatandatu, tariki 17 Gashyantare 2018, nyuma yo kunanirwa kurangiza kunyonga ibirometero 80 muri shampiyona ya Afurika iri kubera mu Rwanda, akava mu muhanda amaze gukora hafi iborometero 13 gusa.

Nk’uko yabibwiye itangazamakuru, impamvu nyamukuru yatumye areka uyu mukino yari yarihebeye ndetse yemeza ko agikunda ku buryo bwihariye, ni ikibazo cy’uburwayi amaranye imyaka irenga ibiri, amaguru ye atareshya bituma iyo anyonga ababara bikomeye.

Yagize ati “Ni irushanwa rya nyuma nkinnye, nkaba mpagaritse gusiganwa. Kuba mpagaritse si ukubera kubura imbaraga cyangwa nshaje ni ukubera ikibazo cy’uburwayi mfite kimaze igihe kinini, imyaka ibiri ni myinshi ntabasha kuvuzwa ngo nongere nkine uko bisanzwe none bikaba bigeze aho ntakibasha no kurangiza isiganwa.”

N’agahinda kenshi yakomeje agira ati “Nta kundi nzakomeza gufasha bagenzi banjye, haba mu kubagira inama no kubasangiza ku bunararibonye mfite. Ni njye mukinnyi abanyamahanga batinyaga, na Mosana (Umunya-Eritrea wegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye) yarabivuze ko ari njye yatinyaga ariko amaze kumva ko ndwaye ahita avuga ati ‘ngiye gutsinda nta kabuza’.”

Ikibazo cy’uko Girubuntu afite amaguru atareshya cyamenyekanye mu 2015 ubwo yari ari mu kigo cy’imyitozo cy’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi mu Busuwisi.

Nyuma yagiye akina amarushanwa atandukanye mu kuguru kugufi hagakoreshwa uburyo kungamo akantu gatumaga areshya ariko nabwo bikamurya , habura uburyo bwo kumujyana muri Afurika y’Epfo yagombaga kuvurizwa.

Mugenzi we, Ingabire Beatha bakinanaga mu ikipe y’igihugu no muri Les Amis Sportif y’i Rwamagana, yatangaje ko ari igihombo gikomeye ku iterambere ry’umukino w’amagare mu bakobwa kubura Girubuntu wari icyitegererezo ku bana bato bifuzaga kugera ikirenge mu cye.

Yagize ati “Girubuntu ni umukinnyi wari ingirakamaro cyane, yadufashaga mu kutugira inama kuko hari aho yageze twese twifuzaga kuzagera by’umwihariko abakiri bato bari kuza mu magare. Njye kuko twendaga kunganya imbaraga, twaganiraga kenshi akangira inama nanjye nkagira ibyo mubwira gusa kubera uburwa arahagaritse nta kundi byagenda, tuzagerageza kumubera aho atari.”

Girubuntu Jeanne d’Arc ni muntu ki mu magare?

Girubuntu yazamukiye mu ikipe ya Les Amis Sportif y’i Rwamagana. Yatangiye kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga mu 2013 ubwo yitabiraga shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare mu muhanda agatahana umwanya wa munani asizwe n’Umunya-Afurika y’Epfo, Gerber Monique, watwaye umudali wa zahabu amasegonda 00: 04”.

Mu 2014 yegukanye shampiyona yo mu Rwanda haba mu gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye no gusiganwa mu muhanda.

Nyuma yo kubona ko ari umwe mu bakinnyi beza batanga icyizere cy’ejo hazaza, mu 2015 Girubuntu yatumiwe mu Kigo mpuzamahanga cy’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare kiri mu Busuwisi amarayo amezi atatu yitoza, ni nawe Munyarwandakazi rukumbi wagize ayo mahirwe.

Uwo mwaka yanitabiriye shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare mu muhanda yabereye i Richmond muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akina Jeux Africains 2015 i Brazzaville, aba uwa kane; akina shampiyona ya Afurika aba uwa gatanu n’uwa gatandatu mu gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye.

Mu 2016 yegukanye umudali wa mbere wa silver mu gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye muri shampiyona ya Afurika yabereye muri Maroc asizwe n’Umunya-Namibia, Adrian Vera, isegonda rimwe.

Kubera ibibazo by’uburwayi, yagiye asubira inyuma, mu 2017 atangira no gutsindwa mu marushanwa y’imbere mu gihugu, asubira inyuma ku ruhando mpuzamahanga aba uwa munani muri shampiyona ya Afurika, none mu 2018 ntiyabashije no kuyirangiza.

Girubuntu yasezeye mu mukino w'amagare
Girubuntu yasezeye mu mukino w'amagare
Girubuntu (Iburyo) yavuze ko asezeye kubera uburwayi
Girubuntu (Iburyo) yavuze ko asezeye kubera uburwayi
Girubuntu (uwa kabiri mu bahagaze inyuma uhereye iburyo) asezeye nyuma yo gufasha u Rwanda kwegukana umudali wa bronze muri shampiyona ya Afurika mu gusiganwa n'ibihe nk'ikipe
Girubuntu (uwa kabiri mu bahagaze inyuma uhereye iburyo) asezeye nyuma yo gufasha u Rwanda kwegukana umudali wa bronze muri shampiyona ya Afurika mu gusiganwa n'ibihe nk'ikipe
Ingabire Beatha yagerageje guhangana n'Abanya-Eritrea n'abanya Ethiopia nyuma y'aho Girubuntu aviriye mu irushanwa biramunanira baramutsinda
Ingabire Beatha yagerageje guhangana n'Abanya-Eritrea n'abanya Ethiopia nyuma y'aho Girubuntu aviriye mu irushanwa biramunanira baramutsinda

Amafoto: Moses Niyonzima