00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manizabayo Eric na Mwamikazi Djazila begukanye Isiganwa ryo #Kwibuka30

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 April 2024 saa 02:11
Yasuwe :

Manizabayo Eric "Karadiyo" ukinira Benediction Cycling Club yegukanye Isiganwa ry’Amagare ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni mu gihe mu bagore hatsinze Mwamikazi Djazila.

Iri siganwa ryabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Mata 2024, ryakinwe mu byiciro birimo abatarabigize umwuga, ingimbi n’abangavu ndetse n’abakuru mu bagabo n’abagore.

Mu bagabo basiganwe intera y’ibilometero 113 byatangiriye kuri Canal Olympia ku i Rebero, bagakatira i Nemba mbere yo gusubira ku i Rebero, hatsinze Manizabayo Eric "Karadiyo".

Manizabayo wahigitse Byukusenge Patrick wa Java-InovoTec n’Umunya-Eritrea Aman Awet wa CMC World Cycling Centre Africa, yakoresheje amasaha abiri, iminota 39 n’amasegonda 40, arusha abari bamukirikiye isegonda rimwe.

Abakinnyi 46 ni bo bakinnye icyiciro cy’abagabo aho mu batarengeje imyaka 23 hatsinze Aman Awet wa CMC World Cycling Centre Africa, Tuyizere Etienne wa Java-InovoTec na Ngendahayo Jeremie (May Stars) wari wegukanye Irushanwa ryo #Kwibuka29.

Mu bagore umunani bakinnye hagasoza barindwi, bakoze intera y’ibilometero 71,8 hatsinda Mwamikazi Djazila wa Ndabaga Women Cycling Team wakoresheje isaha imwe, iminota 47 n’amasegonda 23. Uwa kabiri yabaye Mukashema Josiane wa Benediction naho Ntakirutimana Marthe (wa Ndabaga Women Cycling Team) aba uwa gatatu.

Mu ngimbi zakinnye intera ingana n’iya bakuru bazo, hashoje abakinnyi 19, hatsinda Twagirayezu Didier wa Kayonza Young Stars Cycling Team akoresheje amasaha atatu, iminota itanu n’amasegonda atatu, arusha Ntirenganya Moses wa Les Amis Sportifs na Juliano Ndriamanampy wa CMC World Cycling Centre amasegonda atandatu.

Mu bangavu, na bo bakoze intera ingana n’iya bakuru babo, hatsinze Iragena Charlotte wa Ndabaga Women Cycling Team akoresheje isaha, iminota 54 n’isegonda 21, ahigitse abarimo Uwiringiyimana Liliane wa Friends of Nature Cycling Team na Umutoni Sandrine wa Bugesera Cycling Team.

Kugeza ubu, abanyamuryango barindwi b’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) barimo Sakumi Anselme wari Visi Perezida waryo, ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo gusoza iri siganwa ryitabiriwe n’abasaga 150, abaryitabiriye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro bunamira inzirakarengane zihashyinguwe.

"Race to Remember" yatangiye gukinwa mu 2016, gusa ntiyabaye mu 2020 na 2021 kubera icyorezo cya COVID-19.

Isiganwa ry'Amagare ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ryakinwaga ku nshuro ya munani kuva mu 2016
Manizabayo Eric akurikiwe na Awet na Byukusenge ubwo abasiganwa bari basigaje ibilometero bike
Manizabayo Eric yishimira kwegukana "Race to Remember" ya 2024 ku i Rebero
Byukusenge Patrick (ibumoso) na Amani Awet basizwe gato na Manizabayo
Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson (ibumoso) n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri ya Siporo, Nshimiyimana Alexis Redemptus (iburyo) ni bo bahembye abakinnyi bitwaye neza mu bagabo
Awet, Manizabayo na Byukusenge kuri 'podium'
Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY, Bigango Valentin na Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y'u Rwanda, Umutoni Salama, ni bo bahembye abakinnyi bitwaye neza mu bagore
Mukashema Josiane, Mwamikazi Djazila na Ntakirutimana Marthe bafata ifoto hamwe
Abafite ubumuga bakinnye iri rushanwa mu batarabigize umwuga na bo bashimiwe
Abakinnyi bitwaye neza mu bahungu batarengeje imyaka 23 bahembwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine ari kumwe na Visi Perezida wa Kabiri wa FERWACY, Kayirebwa Liliane
Abahungu batatu ba mbere mu ngimbi
Abakobwa bitwaye neza, bagasoreza muri batatu ba mbere mu bangavu
Nyuma y'isiganwa, abaryitabiriye basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages