Iyi shampiyona yasojwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Nyakanga 2022, aho abasiganwa bahagurukiye i Kanyinya banyura i Gicumbi, basoreza i Gasanze.
Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ yasoje ku mwanya wa mbere mu cyiciro cy’abakuru basiganwe ku ntera y’ibilometero 128,8, aho yakoresheje 3h16’12’’.
Yakurikiwe na Iradukunda Emmanuel wa Nyabihu Cycling Team yarushije umunota umwe n’amasegonda 33. Uyu anganya ibihe na Munyaneza Didier [3] na Nzafashwanayo Jean Claude [5] ba Protouch yo muri Afurika y’Epfo na Muhoza Eric udafite ikipe.
Iyi shampiyona yasojwe n’abakinnyi 30, mu gihe byari biteganyijwe ko 46 ari bo bari bwitabire isiganwa.
Mu Cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 23 uwahize abandi ni Iradukunda Emmanuel ukinira Nyabihu Cycling Team wakoresheje 3h12’45’’.
Mu ngimbi, Shyaka Janvier yahize abandi akoresheje 02h38’57" ku ntera y’ibilometero 89,6, yakurikiwe na Ntirenganya Moïse bakina nk’abakinnyi bigenga.
Mu cyiciro cy’abari n’abategarugori, Ingabire Diane ni we wasoje ku mwanya wa mbere. Uyu mukobwa yakoresheje 02h52’22", arusha amasegonda 20 Tuyishime Jacqueline bakinana muri Benediction Ignite.
Mu bangavu, Djazilla Umwamikazi ukinira Les Amis Sportifs, ni wegukanye umwanya wa mbere.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Manizabayo Eric, yavuze ko yiteguye gukomeza guhangana ku rwego rwo hejuru.
Ati “Ikipe yanjye yabanje gukurura kugira ngo ngende. Iyo bataza kubikora ntabwo nari kubasha kugenda rero bamfashije cyane. Iyo ngiye kuriya mba nzi ko nza kugerayo kuko abandi baba babaruhije cyane. Nanjye nabitekerezaga ko bishoboka kuba natsinda cyangwa ntibishoboke. Uyu munsi byakunze rero, ndashimira Imana na bagenzi banjye, umutoza n’abadufashije ngo irushanwa rigende neza.”
Umwamikazi wahize abandi mu bakobwa bakiri bato yavuze ko kuri we ari ishema kandi yiteguye gukomeza guharanira kwambara umwambaro uriho ibendera ry’igihugu mu marushanwa yose azitabira.
Shampiyona y’Umukino wo gusiganwa ku magare yari imaze imyaka ibiri idakinwa kubera icyorezo cya Covid-19; yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 2 Nyakanga 2022 mu Karere ka Bugesera aho abakinnyi batangiye basiganwa n’ibihe (ITT).
Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe agera kuri 19 ndetse n’abandi bakinnyi baryitabiriye badafite ikipe babarizwamo mu byiciro bitandukanye birimo abakuru, abato n’abatarengeje imyaka 23 mu bagore n’abagabo.
Mu isiganwa ryo ku wa Gatandatu, abakinnyi biganjemo abakiri bato ni bo begukanye isiganwa; barimo Mwamikazi Jasilla wahize abandi mu bakobwa bakiri bato na Tuyizere Hashim mu bahungu bombi ba Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.
Mu batarengeje imyaka 23 mu bahungu ryegukanwe na Kagibwami Swaibu mu gihe Ingabire Diane wa Benediction Club ari we wahize abandi bose mu cyiciro cy’abakuru mu bakobwa.
Muri iyi shampiyona yitabiriwe n’amwe mu makipe akomeye yo ku Mugabane wa Afurika arimo Protouch ikinwamo n’abasore b’Abanyarwanda barimo Mugisha Samuel na Munyaneza Didier witwaye neza mu gusiganwa n’ibihe, ITT.
– Abakinnyi baje hafi mu isiganwa ryo mu muhanda ‘road race’ abakuru n’abatarengeje imyaka 23
1. Manizabayo Eric: 3h16’12”
2. Iradukunda Emmanuel wa Nyabihu Cycling Team: 03h17’45
3. Munyaneza Didier wa Protouch: 03h17’45”
4. Muhoza Eric: 03h17’45’’
5. Nzafashwanayo Jean Claude wa Protouch: 03h17’45”
6. Niringiyimana Ramadhan: 03h17’47
7. Uhiriwe Byiza Renus wa NICE OBOR: 03h18’20”
8. Kagibwami Suayibu wakoresheje: 03h18’20”
9. Tuyizere Etienne wa Benediction Ignite: 03h18’20”
10. Niyonkuru Samuel: 03h18’20’’
– Batatu ba mbere mu ngimbi
1. Shyaka Janvier: 02h38’57’’
2. Ntireganya Moïse: 02h38’57’
3. Nshutiraguma Kevin wa Cine Elmay Cylcyling Club: 02h38’57’
– Batanu mu bari n’abategarugori
1. Ingabire Diane wa Benediction Club: 02h52’22”
2. Tuyishime Jacqueline wa Benediction Club: 02h52’42”
3. Mukashema Josiane wa Benediction Club: 02h52’42”
4. Nyirarukundo Claudette wa Benediction Club: 02h52’53”
5. Umwamikazi Djazilla wa Les Amis Sportifs: 02h53’07”
Amafoto: Ferwacy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!