Iri siganwa ryateguwe biciye mu bufatanye bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare Ferwacy n’Akarere ka Kirehe. Ryakiniwe mu mihanda ya Nyakarambi, Cyunuzi na Rusumo.
Amakipe 18 arimo 11 y’abanyamuryango ba Ferwacy niyo yitabiriye isiganwa. Harimo ibyiciro byombi [abagore n’abagabo] mu bakuze n’abakiri bato.
Abasiganwa bagaragaye mu mihanda ya Nyakarambi, Cyunuzi na Rusumo. Abagize icyiciro cy’abagabo basiganywe ku ntera y’ibilometero 102.8 naho abo mu byiciro by’abagore n’ingimbi bo banyonze igare ahareshya n’ibilometero 87.7.
Ku ikubitiro hahagurutse abifuza kugaragaza impano zabo mu mukino w’amagare by’umwihariko abana bakiri bato, muri gahunda yo gushaka abazakoreshwa mu mwaka wa 2025, ubwo u Rwanda ruzaba rwakira shampiona y’isi.
Nyuma yo gusiganwa kw’abato, hakinnye icyiciro cy’abakuru muri uyu mukino cyari cyitabiriwe n’abakinnyi bakomeye mu makipe yo mu Rwanda. Abakinnyi bahagurutse ku Karere ka Ngoma saa ine, banyura Cyunuzi mu rugabano rwa Kirehe na Ngoma, bakatira ku mupaka wa Rusumo.
Mu kuzenguruka inshuro eshatu banyura muri iyo mihanda, Manizabayo Eric niwe wayoboye bagenzi be inshuro zose ariko inyuma ye yari kumwe na Uwiduhaye bakinana muri Benediction wamufashaga guhangana na Uhiriwe Byiza Renus wakinaga ku giti cye.
Ibi byatumye bakomeza gusiga abo basiganwaga ku ntera y’iminota ibiri, isiganwa ryegukanwa na Manizabayo Eric.
Iri siganwa ryatangijwe ndetse rinitabirwa n’umuyobozi w’aka Karere, Bruno Rangira ndetse n’Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’Imikino ku magare Karangwa François.
Manizabayo Eric Karadiyo yavuze ko ibirometero 50 bya mbere byabanje kumugora akomeza gushyiramo imbaraga arahatana kugeza atsinze, yavuze ko kuri ubu ari gukora cyane kugira ngo arebe ko yabona ikipe yo hanze ikomeye yajya gukinira nk’uwabigize umwuga.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno we yavuze ko kuri ubu biyemeje kujya bategura Gisaka Race buri mwaka nyuma yo kubona uburyo iri rushanwa ryagenze neza.
Yavuze ko iri rushanwa bariteguye mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo gukunda igihugu ngo bakaba bagiye kurushaho kujya baritegura buri mwaka mu rwego rwo gushimisha abanya-Kirehe no kubakundisha siporo.
Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, yavuze ko iri rushanwa ryagenze neza birenze n’uko babitekerezaga, yemeza ko iri rushanwa ryafashije abakinnyi mu kwitegura andi marushanwa menshi bafite imbere.
Uko abakinnyi bakurikiranye: Mu bakobwa uwa mbere yabaye Nyirahabimana Claudette uwa kabiri aba Ingabire Diane mu gihe Tuyishime Jacqueline yabaye uwa gatatu.
Mu bahungu Manizabayo Eric Karadiyo yabaye uwa mbere, Uwiduhaye Mike aba uwa kabiri mu gihe Uhiriwe Byiza Renus yabaye uwa gatatu.
Ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare bavuga ko siganwa Gisaka Race rigiye kujya riba ngarukamwaka.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!