00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manizabayo na Rugamba bigaragaje mu gihe Uwizeye yegukanaga Heritage Tour Challenge

Yanditswe na

Peter Aimable

Kuya 6 December 2015 saa 09:42
Yasuwe :

Mu irushanwa ryiswe Heritage Tour Challenge aho abasiganwa bavaga i Kigali berekeza i Nyanza, Uwizeye Jean Claude wari mu begukanye Tour du Rwanda niwe wihariye irushwanwa nyuma yo gukoresha amasaha atatu iminota 21 n’amasegonda 34 ku ntera ya kilometero 106.

Uwizeye Jean Claude yakurirkiwe na Mugisha Samuel w’imyaka 17 nawe wakoresheje ibihe nkibye mu gihe Karegeya Jeremy nawe ukinira Team Rwanda yaje ku mwanya wa gatatu.

Kigali-Nyanza (106km)

Batanu ba mbere

1. Uwizeye Jean Claude 3h21’34’’
2. Mugisha Samuel 3h21’34’’
3. Jeremy Karegeya 3h21’34’’
4. Manizabayo Eric 3h21’41’’
5. Nduwayo Eric 3h21’45’’

Abandi

9. Nathan Byukusenge 3h29’45’’
10. Ruhumuriza Abraham 3h29’45’’
15. Tuyishimire Ephrem 3h29’47’’

Juniors

4. Izabayo Eric 3h21’45’’
7. Rugamba Janvier 3h21’49’’

Muri iri rushanwa nti hagaragayemo ibihangange byose byakinnye Tour du Rwanda nka Jean Bosco Nsengimana, Valens Ndayisenga, Camera Hakuzimana, Bonaventure Uwizeyimana, Patrick Byukusenge, Joseph Areruya na Hadi Janvier.

Irushanwa Heritage Tour Challenge ryegukanywe na mugenzi wabo ukinira ikipe ya Amis sportif, Uwizeye Jean Claude. Kuri we ngo kwegukana iri rushanwa si igitangaza gusa ngo kutitabira kw’aba basore byatumye avunika cyane.

Ati “Iri rushanwa ryamvunnye, urabona ko nta bakinnyi bakomeye barijemo. Kuri njye mbyamvunaga kuko nasabwaga gutwara bagenzi banjye kandi iyo turi benshi duhanganye unyuzamo ukareka bakagutwara.”

Jean Claude avuga ko nk’umuntu ukunda uyu mukino yahisemo gukina kugira ngo ahe agaciro irushanwa ndetse ko yishimiye uburyo abana nka Manizabayo na Rugamba bitwaye neza.

Bamwe mu bitabiriye Tour du Rwanda ya 2015 bagaragaye mu irushanwa Heritage Tour Challenge barimo Nathan Byukusenge, Ruhumuriza Abraham, Karegeya Jeremy ndetse na Tuyishimire Ephrem basanzwe bakinira Team Rwanda.

Iri rushanwa ryagaragayemo abakiri bato benshi, ryaranzwe no guhangana hagati y’umusore Manizabayo Eric wa Benediction na Rugamba Janvier wa Amis Sportif dore ko batunguka i Nyanza bahisemo kuva mu itisnda ryarimo Nathan, Tuyishimire na Ruhumuriza bagasatira itsinda rya mbere ryabasigaga hafi umunota n’igice. Mu kuzenguruka inshuro 6 Umujyi wa Nyanza byaje gutuma aba basore babarirwa mu bakiri bato babasha gusatira itsinda rya mbere ndetse Manizabayo abasha kurangiza ari uwa kane ku rutonde rusange.

Manizabayo ati ”Byari biryoshye kuva i Kigali tuza Nyanza, biranshimishije kuba mpageze ndi mu ba mbere. Ubu ngiye gukora kurushaho ku buryo ubutaha nzajya nza imbere kurushaho. “

Ikipe ya Benediction ikinira i Rubavu niyo yaje ku mwanya wa mbere inahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250, umwanya wa kabiri wegukanwa na Amis sportif y’i Rwamagana ihabwa amafaranga ibihumbi 200 mu gihe CCA y’i Huye yegukanye umwanya wa Gatatu ihabwa amafaranga ibihumbi 150.

Bayingana Aimable uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda yavuze ko asanga amarushanwa nk’aya azatuma umwaka utaha ikipe zigenda zitanga abakinnyi benshi bashobora guhagararira igihugu mu mukino w’amagare.

Yagize ati " Iri rushanwa ni ryiza, ubu no mu kwa mbere turateganya kwakira irindi rya Gisagara. Mwabonye ko abana nka Rugamba, Manizabayo n’abandi bigaragaje baza mu ba mbere, ihangana ryabo riteye ishema. Turatekereza ko ari uburyo bwiza bwo kubona abakinnyi benshi bashobora gutuma ikipe igira imbaraga zisumbuye.”

Muri aka gace kavaga i Kigali kerekeza i Nyanza hagaragayemo umusaza Bernard Mparabanyi wigeze gutwara Tour du Rwanda itaraba mpuzamahanga. Kuri we ngo iyo abona abana bazamuka bakanitwara neza ku rwego mpuzamahanga biramushimisha cyane ari nayo mpamvu ahitamo gukurikirana iby’umukino w’amagare cyane.

Mbere yo guhaguruka
Umwana w'imyaka 17 Imanizabayo ari kumwe na Jean Claude Uwizeye
Uwizeye Jean Claude agera ku murongo bwa mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages