00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyoni 320 Frw zigiye kubakishwa icyanya cyihariye kizateza imbere umukino w’amagare mu Bugesera

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 July 2022 saa 11:20
Yasuwe :

Abakinnyi bakomeye mu mukino w’amagare ku Isi bakomeje kwifatanya n’ikipe yo muri Israel, Premier Tech, mu bukangurambaga bwo gukusanya amafaranga azifashishwa mu kubaka igice cyahariwe guteza imbere umukino w’amagare mu Karere ka Bugesera.

Umwe mu bakinnyi bakomeye bazwi cyane muri Tour de France kuko yayitwaye inshuro enye, Chris Froome, akomeje gufata iya mbere muri ubu bukangurambaga bugamije gushakira hamwe amayero ibihumbi 300 Frw ni ukuvuga asaga miliyoni 320 Frw.

Aya mafaranga ari gukusanywa mu rwego rwo kubaka ikigo cy’icyitegererezo cy’amagare mu Karere ka Bugesera mu mushinga wiswe ‘Field of Dreams’.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umukozi ushinzwe imenyekanishabikorwa n’itumanaho muri Premier Tech, Sjors Beukeboom, yagaragaje ko bafite umushinga ukomeye wo guteza imbere amagare mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama ku buryo abasaga 120,000 bari hagati y’imyaka 6 na 18 bazagira amahirwe yo kugira ubumenyi ku mukino wo gusiganwa ku magare.

Ati “Turifuza gukora nibura ubukangurambaga bw’amayero 300,000 mu byumweru bitatu biri imbere, mu gihe cya Tour de France. Dufite amagare yacu ateguye neza, imodoka z’ikipe nazo ni uko, ingofero twambara ziratandukanye mbese buri gikoresho cyacu cyose giteguye ku buryo butwinjiza muri ubu bukangurambaga.”

Yavuze ko nyuma yo gukora ubwo bukangurambaga hakaboneka ibihumbi 300 by’amayero ni ukuvuga hafi miliyoni 320 Frw bazabasha kubaka ahantu ho gusiganirwa, ishuri ryigisha umukino w’amagare ku buryo yafasha abana ibihumbi 120 batekanye kandi bakaryoherwa n’umukino wo gusiganwa ku magare.

Uyu mukozi umaze kugera mu Rwanda inshuro enye agaragaza ko kuva batangiza gahunda bise ‘Racing for change’ mu Bugesera babona hari umusaruro mwiza mu iterambere ry’amagare mu bagore binyuze mu mahugurwa bahabwa.

Sjors Beukeboom yavuze ko bishimira cyane uburyo Bugesera Women Cycling Team igenda izamura urwego by’umwihariko umukinnyi wayo Aline Uwera wagaragaje guhangana gukomeye n’ubuhanga kandi ko ari rwo rugendo bifuza.

Ati “Ahagarariye neza Racing for Change muri ubwo buryo, kandi byereka buri wese ko mu Rwanda ashobora kugera ku ndoto n’intego ze. Nishimiye gufasha muri bike ariko mu buryo bwiza nshoboye.”

Ubwo yari mu Rwanda muri Mata 2021, umuyobozi wa Premier Tech akanagira n’ikipe ya Israel Start Up Nations, Sylvan Adams yavuze ko guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare kuri bo bifite imvano ikomoka ku mateka u Rwanda rwanyuzemo ajya gusa n’ayo Israël yanyuzemo aho ibihugu byombi byanyuze mu bihe bigoye bya Jenoside.

Yagize ati “Kuri twe ni ibintu byihariye kuko twese dufite amateka duhuriyeho nk’ibihugu, kandi twifuza gukoresha imbaraga za siporo mu gukora ibyiza kurushaho. Twifuza kugirana imikoranire irambye mu kubaka ubumwe hagati y’ibihugu byombi.”

“Ndizera ko turi abavandimwe kandi binyuze muri siporo ubucuti bwacu buzarushaho kwiyongera. Kandi twifuza ko twazabona ikipe y’u Rwanda itwara Tour de France [isiganwa rya mbere mu magare ku rwego rw’Isi]”

Imirimo yo kubaka iki cyanya cyitezweho guteza imbere umukino w'amagare izatwara miliyoni 320Frw
Byitezwe ko iki kigo kizazamura impano mu mukino w'amagare

Mu Bugesera bariteguye

Aho biteganyijwe ko hazubakwa ibi bikorwa bigamije guteza imbere igare ni mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera ahazwi nk’ahantu hahinduye amateka ku baturage bo mu Bugesera bigizwemo uruhare na Serge Foundation.

Umuyobozi wayo Serge Foundation, Gasore Serge, yabwiye The Newtimes ko biteguye gutangira imirimo yo kubaka mu gihe iyo nkunga izaba yamaze kubageraho.

Ati “Kubona gahunda yo guteza imbere no kubaka ubushobozi bw’abakiri bato bintera ibinezaneza. Ibi bikorwa bizafasha urubyiruko kuvumbura impano zarwo rukiri hasi kandi bizaba ari ubuntu kuri bose. Iki kigiye kuba imwe mu nzira nziza izatuma abantu bose bifuza kuhakoresha mu buryo bwo kwishimisha no mu buryo bw’amarushanwa. Bizahindura kandi ubuzima bw’ibihumbi by’urubyiruko rw’u Rwanda.”

Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yemeza ko uyu mushinga uzagira akamaro gakomeye, ugatanga n’amahirwe ku batuye mu Karere ka Bugesera by’umwihariko mu guteza imbere ibikorwa by’umukino wo gusiganwa ku magare.

Kugeza ubu Premier Tech yatangije ubu bukangurambaga yahise inagaragaza umwambaro izaserukana muri Tour de France uriho ibirango by’umuco nyarwanda bizwi nk’Imigongo.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka y’icyiciro cy’ibanze, izaba igizwe n’aho kwitoreza gutwara igare mu misozi hazubakwa na sosiyete y’Abasuwisi, Velosolutions, igice cyakifashishwa mu masiganwa cya kilometero 1.2 n’ikibuga cyakorerwamo imyitozo.

Nyuma yo kubaka biteganyijwe ko hazashyirwaho ikipe y’amagare, hazatangirwa amahugurwa ku mukino wo gusiganwa ku magare, amasomo yo gukanika amagare, guhugura abatoza b’uyu mukino no gutanga ubufasha bugamije kuyobora abafite impano mu mukino wo gusiganwa ku magare.

Premier Tech, ni imwe mu makipe akomeye ari gukora ibikorwa bigamije kubaka umukino w’amagare hirya no hino ku Isi ari na yo mpamvu irimo gushaka gukora uyu mushinga mu Rwanda.

Nyuma yo gutangira kwitabira Tour du Rwanda, iyi kipe n’ubuyobozi bwayo bwashimye ko bwatangira gutanga umusanzu mu guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda binyuze muri gahunda yiswe Racing for Change.

Ifasha mu guteza imbere uyu mukino mu bari n’abategarugori, aho bafasha Bugesera Women Cycling Team isanzwe irebererwa na Gasore Serge n’Akarere ka Bugesera.

Perezida wa Ferwacy, Murenzi Abdallah, yigeze kubwira IGIHE ko mu biganiro bagiranye n’iyi kipe harimo guhana abakinnyi ndetse no guteza imbere impano mu mukino wo gusiganwa ku magare.

Yagize ati “Twaraye tuganiriye kandi bafite amateka meza ku Rwanda, kuko Tour du Rwanda ni imwe mu masiganwa yo ku rwego rwa 2.1 yabahaye ikaze, baravuga bati rero icyo cyizere mwaduhaye tugitangira dukwiriye gufashanya kugira ngo tuzamure umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda.”

Mu byo bafasha ikipe y’abagore mu Bugesera harimo kuyiha amahugurwa, ibikoresho birimo amagare n’ibindi bikenerwa muri uyu mukino ndetse buri mwaka iyo ikipe yo muri Israel iyo yitabiriye Tour du Rwanda ibasha gukorera urugendo muri aka karere kugira ngo harebwe aho aba bana b’abakobwa bageze mu mukino w’amagare.

Sylvan Adams arashaka kuzamura impano z'abakiri bato mu mukino w'amagare
Baryohewe n'ubuzima bwo mu Bugesera ubwo bahaheruka
Sylvan Adams yiyemeje kugira uruhare mu iterambere ry'umukino w'amagare mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .