Imikino ya Commonwealth iteganyijwe kubera i Birmingham mu mpera za Nyakanga 2022, izitabirwa n’ibihugu bitandukanye biturutse mu muryango w’ibihugu bikoresha icyongereza.
Muri aya marushanwa abakinnyi bazahagararira u Rwanda bamaze kumenyekana barangajwe imbere na Mugisha Samuel ukinira Protouch yo muri Afurika y’Epfo, Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ wa Benediction Ignite wanatwaye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ya 2022, Tuyizere Etienne wasimbuye Mugisha Moïse wakoze impanuka, Uhiriwe Byiza Renus wa NICE-OBOR na Muhoza Eric.
Ku ruhande rw’abagore, u Rwanda ruzahagararirwa na Tuyishimire Jacqueline, Ingabire Diane na Mukashema Josiane bose bakinira Benediction Club.
Aba bakinnyi kuri ubu batangiye umwiherero mu Karere ka Bugesera i Nyamata mu rwego rwo kwitegura imikino itegerejwe gutangira tariki ya 28 Nyakanga mu gihe gusiganwa ku magare biteganyijwe tariki ya 4 Kanama 2022.
Aba bakinnyi bazaba baherekejwe n’Umutoza Sempoma Félix bakomeje kongererwa imyitozo n’imiyiteguro binyuze mu masezerano u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu bitandukanye.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 3 Nyakanga 2022, ni bwo abakinnyi babiri Niyonkuru Samuel na Muhoza Eric berekeje mu Bufaransa mu myitozo ku bufatanye n’umushinga wa Rouler pour le Rwanda mu rwego rwo kongerera Abanyarwanda ubuhanga mu mukino w’amagare.
Ubwo hasozwaga Shampiyona y’Igihugu y’Amagare, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare mu Rwanda, Murenzi Abdallah, yabwiye itangazamakuru ko bitegura kohereza abakinnyi benshi kwitoreza ku Mugabane w’i Burayi.
Yavuze ko abakinnyi bazoherezwa ari 15 mu rwego rwo kubategura neza. Aba bashobora kumarayo amezi abiri bahabwa imyitozo ndetse n’ubundi bumenyi bwisumbuyeho ku buryo bagura impano zabo cyane ko muri Nzeri 2022 u Rwanda rwitegura kwitabira Shampiyona y’Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare n’andi masiganwa atandukanye.
Ubusanzwe iyo umukinnyi yoherejwe i Burayi gukorerayo imyitozo biramufasha cyane kuzamura urwego no kongera imbaraga ku buryo iyo bikoreshejwe neza ahazaza he mu mukino no kuzamura impano bigira icyerekezo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!