Uyu musore yatunguranye yegukana agace muri Rwanda Cycling cup nyuma y'umwaka yitwaye neza kuko yasoreje ku mwanya wa 10 muri Tour du Rwanda iherutse.

Ni inshuro ya mbere umukinnyi wa Fly Cycling club, ikipe ya Skol yegukanye isiganwa muri Rwanda Cycling cup.

Kuri uyu munsi, abasiganwa 28 mu bagabo bahagurutse i Rubengera saa tanu bagomba kugera mu Mujyi wa Karongi uri mu Murenge wa Bwishyura, bakazenguruka inshuro 20 ku ntera y’ibilometero 116.

Mu cyiciro cy’abagore bo batangiye saa tatu ari 15, bakina intera ya Rubengera-Karongi bazenguruka inshuro 15 ku ntera y’ibilometero 76.

Abakinnyi 31 batarengeje imyaka 18 basiganwe mu cyiciro cy'ingimbi, batangiye saa yine, nabo bahagurukiye i Rubengera bagera i Karongi mu mujyi bazenguruka inshuro 15 ku ntera ya kilometero 91.

Aka gace kabereye mu karere kamwe ku nshuro ya mbere kuva Rwanda Cycling cup yatangira mu 2015. Kasorejwe imbere y'icyicaro cya Cogebanque muri uyu Mujyi.

Mu bagabo, byageze ku kuzenguruka inshuro ya 12 abasore bakomeye Gasore Hategeka na Ruberwa Jean ba Nyabihu Cycling Club bari kumwe na Mugisha Moïse wa Fly Cycling Club. Bose bakoresheje imbaraga nyinshi bacomoka mu gikundi banyura no kuri Byukusenge Nathan.

Bamaze kurenga iki gikundi, bahise bayobora isiganwa mu nshuro umunani bari basigaje kuzenguruka.

Ku nshuro ya 17, Moïse Mugisha w'imyaka 20 yatunguranye asiga abandi ayobora inshuro eshatu za nyuma bimuhesha kwegukana Karongi Challenge ya 2018.

Igikundi cyiganjemo abakizamuka cyari kiyobowe na Didier Munyaneza wegukanye shampiyona y'u Rwanda, Eric Manizabayo bita Karadiyo wegukanye agace ka Rwanda Cycling Cup gaheruka na Patrick Byukusenge wegukanye Rwanda Cycling Cup 2017.

Aba binjiye mu Mujyi wa Karongi bahingukira ku ishami rya Cogebanque bakatira ku ngoro ndangamurage y'ibidukikije bamanuka basatira ibitaro bya Kibuye bongera gusubira kuri Cogebanque.

Iri siganwa ryakinwe amakipe akomeye adafite inkingi zayo za mwamba kuko Benediction Club y'i Rubavu itari iri kumwe na Nsengimana Jean Bosco, Hadi Janvier na Bonaventure kubera ikibazo cy'uburwayi.

Les Amis Sportifs y'i Rwamagana nayo yakinnye idafite Rene Ukiniwabo Jean Paul na Ephrem Tuyishimire wakoze impanuka muri Tour du Rwanda muri Kanama uyu mwaka, akaba atarakira.

Uko bakurikiranye mu bagabo

1.Mugisha Moise (Fly Cycling Cup): 3:17’57”
2. Gasore Hategeka (Nyabihu Cycling Club): 3:19’37”
3.Manizabayo Eric (Nyabihu Cycling Club): 3:21’34”
4.Hakizimana Seth (Les Amis Sportifs): 3:21'35"
5.Twizerimana Mathieu (Huye CCA): 3:21'37"

Mu bagore

1.Ingabire Diane (Benediction Club): 2:40’
2. Nzayisenga Valentine (Benediction Club): 2h41’
3.Mukundente Genevieve (Benediction Club): 2h:42’03”
4.Ingabire Beatha (Les Amis Sportifs): 2:42'03"
5.Ishimwe Diane (Muhazi Cycling Club): 2:42'09"

Mu batarengeje imyaka 18

1.Uhiriwe Byiza Renus: 2:48’03”
2.Nzafashwanayo: 2:48’05”
3.Habimana Jean Eric: 2:48’06”

Didier Munyaneza na Nkurunziza Yves ba Benediction Club mbere yo gutangira isiganwa
Didier Munyaneza na Nkurunziza Yves ba Benediction Club mbere yo gutangira isiganwa
Isiganwa ryatangijwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije  ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukashema Drocelle
Isiganwa ryatangijwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukashema Drocelle
Umutoza wa Team Rwanda, Sterling Magnell, nawe ari mu bakinnye iri siganwa
Umutoza wa Team Rwanda, Sterling Magnell, nawe ari mu bakinnye iri siganwa
Eric Manizabayo bita Karadiyo niwe wari uyoboye igikundi binjira mu Mujyi wa Karongi
Eric Manizabayo bita Karadiyo niwe wari uyoboye igikundi binjira mu Mujyi wa Karongi
Ni isiganwa ryakinirwaga ku nkombe z'Ikiyaga cya Kivu
Ni isiganwa ryakinirwaga ku nkombe z'Ikiyaga cya Kivu
Ibyishimo byari byose kuri Mugisha nyuma yo gutsinda
Ibyishimo byari byose kuri Mugisha nyuma yo gutsinda
Abari aho iri siganwa ryasorejwe bakanguriwe gufunguza konti ya Itezimbere muri Cogebanque
Abari aho iri siganwa ryasorejwe bakanguriwe gufunguza konti ya Itezimbere muri Cogebanque
Bamaze kuzenguruka inshuro 12 Mugisha Moise yatangiye gushyira igare imbere
Bamaze kuzenguruka inshuro 12 Mugisha Moise yatangiye gushyira igare imbere
Byari ibyishimo kuri Mugisha w'imyaka 20 gusa
Byari ibyishimo kuri Mugisha w'imyaka 20 gusa
Byukusenge Patrick yakoresheje imbaraga nyinshi ariko gutsinda isiganwa biranga
Byukusenge Patrick yakoresheje imbaraga nyinshi ariko gutsinda isiganwa biranga
Ingabire Diane watsinze mu bakobwa akina muri Benediction Club
Ingabire Diane watsinze mu bakobwa akina muri Benediction Club
Isiganwa ryasorezwaga imbere y'ishami rya Cogebanque mu Mujyi wa Karongi
Isiganwa ryasorezwaga imbere y'ishami rya Cogebanque mu Mujyi wa Karongi
Sterling Magnell ntabwo yashoboye kurangiza isiganwa
Sterling Magnell ntabwo yashoboye kurangiza isiganwa
Uhiriwe Byiza Renus niwe watsinze mu ngimbi, ahembwa na Cogebanque
Uhiriwe Byiza Renus niwe watsinze mu ngimbi, ahembwa na Cogebanque
Umuyobozi w'ishami rya Cogebanque mu Karere ka Karongi, Erneste Mugwaneza na Theonestine Mukabanana ukora mu ishami ry'iyamamazabikorwa muri iyi banki bakurikirana isiganwa
Umuyobozi w'ishami rya Cogebanque mu Karere ka Karongi, Erneste Mugwaneza na Theonestine Mukabanana ukora mu ishami ry'iyamamazabikorwa muri iyi banki bakurikirana isiganwa

Amafoto: Ngabo Roben