ProTouch Cycling Team mu myaka ine imaze, yasinyishije abakinnyi 26 baturuka mu bihugu bitandatu bya Afurika birimo Afurika y’Epfo, u Rwanda, Érythrée, Uganda, Burkina Faso na Ethiopia.
Mu Banyarwanda bayinyuzemo harimo Mugisha Samuel, Mugisha Moïse, Habimana Jean Eric, Nzafashwanayo Jean Claude, Munyaneza Didier na Iradukunda Emmanuel.
Mugisha Moïse we yahisemo gushimira iyi kipe mu bihe byiza bagiranye ndetse n’icyizere bamugiriye, gusa akaba ari no gushaka indi kipe yazakorana nayo muri uyu mwaka.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Mugisha yagize ati “Mwarakoze cyane kipe yanjye, mwampaye amahirwe atari make yo kugaragaza ibyo nshoboye, ndizera ko uyu mwaka nabonye indi kipe.”
Mugisha wari uherutse kujya gukorera imyitozo yo kwitegura Tour du Rwanda muri Qatar, ndetse akaza no kwegukana Nyanza Loyal Race, yatangaje ko ari mu biganiro n’ikipe yo muri Espange.
Burgos BH yo muri Espagne ni yo bivugwa ko yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi w’Umunyarwanda.
Iyi kipe iheruka gukina muri Tour du Rwanda ya 2022, gusa uyu mwaka wa 2023 ntiri mu makipe azitabira iri siganwa rizatangira tariki ya 19 Gashyantare.
Protouch Cycling Team nayo yari iyoboye urutonde rw’amakipe yo ku rwego rw’Umugabane wa Afurika, yahuye n’ikibazo cy’amikoro binyuze mu kubura abaterankunga.
Mu itangazo yashyize hanze, Protouch Cycling Team yatangaje ko izakomeza gufatanya n’abafite amakipe n’imishinga y’iterambere ry’umukino wo gusiganwa ku magare muri Afurika, haba mu Rwanda, Maroc na Angola, mu rwego rwo gushaka inzira ikwiye yo kuzamura uyu mukino.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!