Abanyarwanda babiri Mugisha Samuel na Areruya Joseph bahatanye mu batarengeje imyaka 23 ariko ntibahirwa n’umunsi wa mbere. Gusa bahize gutungurana mu cyiciro cyo gusiganwa mu muhanda (Road Race).
Muri shampiyona y’Isi yateguwe n’impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi ‘UCI’ ikomeje kubera muri Autriche, u Rwanda rwajyanye ikipe y’abakinnyi bari munsi y’imyaka 23 gusa.
Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi babiri Areruya Joseph na Mugisha Samuel baserutse mu cyiciro cyo gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial) mu batarengeje imyaka 23.
Iyi shampiyona y’Isi iri gukinwa ku nshuro ya 86 ntabwo umunsi wa mbere wahiriye abanyarwanda kuko mu bakinnyi 70 bitabiriye, abanyarwanda bombi baje mu myanya 10 ya nyuma.
Iki cyiciro bahagurukaga mu gace ka Hall-Wattens basoreza mu Mujyi wa Innsbruck ku ntera ya kilometero 27.8, Umunya-Denmark, Mikkel Bjerg w’imyaka 20 yisubiza umudari wa zahabu yari yanatwaye mu 2017 akoresheje iminota 32 n’amasegonda 31.
Mugisha Samuel yaje ku mwanya wa 62 asigwa iminota 3’53’’ n’uwa mbere, naho Areruya asoreza ku mwanya wa 65 asigwa iminota 4’24’’.
Nyuma yo kudahirwa n’umunsi wa mbere ikipe y’u Rwanda yahize gutungurana mu cyiciro cyo gusiganwa mu muhanda ‘Road Race’ nk’uko Mugisha Samuel yabitangarije IGIHE.
Ati “Iri rushanwa ryitabirwa n’abeza kurusha abandi ku Isi. Hari byinshi twigira ku bandi badutanze ubunyamwuga. Ntabwo umunsi wa mbere twari tuwiteze ho byinshi kuko muri ‘Individual Time Trial’ abo twahanganaga baraturusha.”
Yakomeje agira ati “Gusa ku wa Gatanu tuzahangana mu muhanda kuko dufite amahirwe yo kuba imihanda tuzakoresha irimo imisozi kandi kuzamuka nicyo abanyarwanda bazwiho. Twahize gutungurana.”
Mugisha azakina icyiciro cyo gusiganwa mu muhanda mu batarengeje imyaka 23 ari kumwe na bagenzi be Areruya Joseph, Ukiniwabo Rene Jean Paul, Munyaneza Didier na Hakiruwizeye Samuel. Isiganwa riteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nzeri 2018.
Abandi banyarwanda bazaseruka ku wa Kane tariki 27 Nzeri 2018 mu cyiciro cy’ingimbi aho Team Rwanda izahagararirwa na Habimana Jean Eric na Uhiriwe Byiza Renus.
Bazahaguruka i Kufstein nabo basoreze mu mujyi wakiriye iyi shampiyona wa Innsbruck ku ntera ya kilometero 126.8.








Ibitekerezo 0