00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugisha Samuel ayoboye Team Rwanda igiye kwitabira igikombe cya Afurika muri Eritrea

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 19 November 2018 saa 08:48
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare muri Afurika ‘CAC’, yateguye igikombe cya Afurika kizabera muri Eritrea, cyatumiwemo amakipe y’ibihugu atandukanye arimo iy’u Rwanda iyobowe na Mugisha Samuel.

Kuva tariki 21 kugeza kuri 25 Ugushyingo 2018, mu murwa mukuru Asmara hazabera irushanwa ryiswe “Africa Cup 2018”, rigizwe n’ibyiciro bitandukanye birimo; Abagabo n’abagore, n’abatarengeje imyaka 23 mu byiciro byombi.

Ryateguwe na CAC ifatanyije n’impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku isi, UCI.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yamaze kugera muri Eritrea izahangana mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23.

Iyo kipe igizwe n’abakinnyi bane; Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda, 2018ukinira Dimension Data for Qhubeka; Munyaneza Didier wegukanye shampiyona y’igihugu ya 2018, Manizabayo Eric bita Karadiyo na Mugisha Moïse, bombi baherutse kwegukana agace muri Rwanda Cycling Cup 2018.

Iyi kipe izatozwa na Byukusenge Nathan yajyanye na Obed Ruvogera nk’umuganga wabo naho Eric Maniriho niwe mukanishi.

Gahunda ya Africa Cup 2018

Ku wa 21 Ugushyingo: Bazasignwa n’igihe nk’ikipe
Ku wa 22 Ugushyingo: Bazasignwa n’igihe, umuntu ku giti cye
Ku wa 23 Ugushyingo: Hazasiganwa abagore
Ku wa 24 Ugushyingo: Hazasiganwa abagabo n’abataregeje imyaka 23
Ku wa 25 Ugushyingo: Bazasiganwa bazenguruka umujyi wa Asmara mu buryo bita ‘Circuit’.

Abakinnyi batozwa na Nathan Byukusenge biteguye guhangana mu gikombe cya Afurika kibayeho ku nshuro ya mbere
Aba bakinnyi bahagurutse i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yamaze kugera muri Eritrea
Mugisha Samuel na Didier Munyaneza bazayobora bagenzi babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages