Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya gatandatu, ryitabiriwe n’abakinnyi 113 mu byiciro bitandukanye, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).

Icyiciro cy’abagabo n’abatarengeje imyaka 23 cyakoze intera y’ibilometero 154 nyuma yo guhagurukira i Shyorongi, bafata umuhanda wa Base- Gicumbi- Nyacyonga- Batsinda.

Ni mu gihe abagore n’ingimbi bahagurukiye kuri Nyirangarama, bakora ibilometero 145 naho abangavu bahagurukira mu Miyove, mu Karere ka Gicumbi, bakora intera y’ibilometero 85.

Iri siganwa ryabaye ntiryarimo abakinnyi batandatu b’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo bitabiriye Tour of Sharjah muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ari bo Manizabayo Eric, Ufitimana Shadrack, Mugisha Moïse, Nsengiyumva Shemu, Niyonkuru Samuel na Nkundabera Eric wegukanye "Heroes Cycling Cup 2025".

Muhoza Eric wa Team Amani, yayoboye isiganwa ubwo abakinnyi bazamukaga Umusozi wa Tetero bagana i Gicumbi, ashyiramo ikinyuranyo cy’iminota isaga ibiri ndetse ni cyo cyagumyemo kugeza ageze i Batsinda wenyine.

Yakurikiwe na Tuyizere Étienne wa Java-InovoTec Pro Team yamusize umunota n’amasegonda 19 naho Byukusenge Patrick w’iyi kipe asigawa iminota ibiri n’amasegonda atanu.

Mu bagabo batarengeje imyaka 23, Niyomugabo Jean Claude wa Benediction Banafrica Team yabaye uwa mbere, akurikirwa na Manizabayo Jean de Dieu wa Sina Cycling Team na Tuyizere Hashim wa Les Amis Sportifs.

Ingabire Diane utaherukaga intsinzi mu bagore, yegukanye iri rushanwa nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 12 n’amasegonda atatu, agerana ku murongo na Mwamikazi Jazilla na Ntakirutimana Martha ba Ndabaga Women Cycling Team mu gihe Irakoze Neza Violette yabaye uwa kane yasizwe isegonda rimwe.

Mu ngimbi zakinnye intera ingana n’iya bashiki bazo, Nkurikiyinka Jackson ukinira Benediction Club yegukanye umwanya wa mbere yakoresheje amasaha abiri, iminota 33 n’amasegonda 47, agerana ku murongo na Byusa Pacifique wa Les Amis Sportifs mu gihe Niyonkuru Yassin yabaye uwa gatatu yasizwe iminota ine n’amasegonda icyenda.

Mu bangavu hongeye gutsinda Masengesho Yvonne wa Ndabaga Women Team wakoresheje amasaha abiri, iminota 28 n’amasegonda 52, akurikirwa na Uwizeyimana Ancille wa Bugesera Cycling Team mu gihe Akimana Donatha wa Ngarama Sports Academy yabaye uwa gatatu.

Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 32 tariki ya 1 Gashyantare 2026, ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”

Masengesho Yvonne yongeye kwegukana isiganwa ry'abangavu ryo kwizihiza Umunsi w'Intwari nk'uko yari yabikoze mu 2025
Masengesho Yvonne yongeye kwegukana isiganwa ry'abangavu ryo kwizihiza Umunsi w'Intwari nk'uko yari yabikoze mu 2025
Nkurikiyinka Jackson (ibumoso) na Byusa Pacifique basoje mu myanya ibiri ya mbere mu ngimbi
Nkurikiyinka Jackson (ibumoso) na Byusa Pacifique basoje mu myanya ibiri ya mbere mu ngimbi
Ingabire Diane yakoresheje imbaraga atanga abarimo Mwamikazi Jazilla gutambuka ku murongo
Ingabire Diane yakoresheje imbaraga atanga abarimo Mwamikazi Jazilla gutambuka ku murongo
Muhoza Eric yageze i Batsinda ari wenyine, yasize iminota itatu abo bari bahanganye
Muhoza Eric yageze i Batsinda ari wenyine, yasize iminota itatu abo bari bahanganye
Tuyizere Etienne wa Java-InovoTec yabaye uwa kabiri mu cyiciro cy'abagabo
Tuyizere Etienne wa Java-InovoTec yabaye uwa kabiri mu cyiciro cy'abagabo
Manizabayo Jean de Dieu wa Sina Cycling Club yatambutse ku murongo ari gusunika igare nyuma y'uko yaguye habura metero nke ngo asoze isiganwa
Manizabayo Jean de Dieu wa Sina Cycling Club yatambutse ku murongo ari gusunika igare nyuma y'uko yaguye habura metero nke ngo asoze isiganwa
Mwamikazi Jazilla, Uwiringiyimana Liliane na Iragena Charlotte ni bo bitwaye neza mu bakobwa batarengeje imyaka 23
Mwamikazi Jazilla, Uwiringiyimana Liliane na Iragena Charlotte ni bo bitwaye neza mu bakobwa batarengeje imyaka 23
Abahungu bahembwe mu batarengeje imyaka 23
Abahungu bahembwe mu batarengeje imyaka 23
Ingabire Diane (hagati), Mwamikazi Jazilla (ibumoso) na Ntakirutimana Martha (iburyo) bitwaye neza mu bagore
Ingabire Diane (hagati), Mwamikazi Jazilla (ibumoso) na Ntakirutimana Martha (iburyo) bitwaye neza mu bagore
Muhoza Eric (hagati), Tuyizere Etienne (ibumoso) na Byukusenge Patrick (iburyo) ni bo basoreje mu myanya itatu ya mbere mu bagabo
Muhoza Eric (hagati), Tuyizere Etienne (ibumoso) na Byukusenge Patrick (iburyo) ni bo basoreje mu myanya itatu ya mbere mu bagabo
Munyanziza Gervais wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo (ibumoso), Ndayishimiye Samson uyobora FERWACY (hagati) n'Umuyobozi Mukuru wa CHENO, François Ngarambe bari mu bitabiriye isozwa ry'iri siganwa

Abayobozi  bifotozanya n'abakinnyi begukanye imidali
Abayobozi bifotozanya n'abakinnyi begukanye imidali
Abaturage b'i Batsinda bishimiye kongera kubona isiganwa ry'amagare ribasanga iwabo
Abaturage b'i Batsinda bishimiye kongera kubona isiganwa ry'amagare ribasanga iwabo

Amafoto ya IGIHE: Nezerwa Salomon