00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mparabanyi watwaye Tour du Rwanda yasangije Muhoza Eric ibigwi bya Se bakinanye (Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 February 2026 saa 02:13
Yasuwe :

Muhoza Eric ukinira Team Amani iri mu makipe azarushanwa muri Tour du Rwanda ya 2026, yagiranye ikiganiro na Mparabanyi Faustin wakinanye na Se [Turatsinze], amuganiriza ku mateka yabo mu mukino w’amagare.

Mu kiganiro Tour du Rwanda Podcast, Mparabanyi yabanje kubwira Muhoza ko we na Turatsinze bari inshuti magara mu mukino w’amagare, ndetse hari n’igihe umwe yigeze guharira undi umwanya mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Ati “Mu Ikipe y’Igihugu hajyagamo abakinnyi batandatu, hanyuma abandi bakajya mu ikipe ya kabiri. Hari igihe byabaye ngombwa ko mpa umwanya umubyeyi wa Muhoza Eric [Turatsinze], kugira ngo ajye mu ikipe ya mbere.”

Mparabanyi yavuze mu bakinnyi begukanye Tour du Rwanda hatarimo Turatsinze, Muhoza agira amatsiko aramubaza ati “Ko numva nta hantu [papa] yatsinze kandi nari nsanzwe numva amateka ye ko yari umukinnyi watsindaga?”

Yamusubije amubwira ko hari andi marushanwa yegukanye, ati “Yabaga uwa mbere mu yandi marushanwa atari aya Tour du Rwanda. Urugero ni isiganwa nakinnye bwa mbere mu 1984 yatwaye, iryo mu 1985 na bwo yagiye gutsinda moto imugonga habura gato. Tour du Rwanda yatwawe na Ndengeyingoma, Masumbuko na Mparabanyi bonyine mu 1988, 1989 no mu 1990.”

Muhoza yongeye kumubaza ku dushya tudasanzwe Se yagiraga mu mukino w’amagare, ahanini tudashobora gukorwa n’undi uwo ari we wese.

Ati “Nakuze numva ari we wari uwa mbere none birantangaje kuba nta Tour du Rwanda afite. Najyaga numva ngo yaranyongaga akabasiga, yagera mu rugo i Rwamagana akabanza akanywa amata yakumva imodoka ije akongera agakomeza, cyangwa akajya ku Rusumo akagaruka ipine yashaje ahindura.”
Mparabanyi yamubwiye ko ari amakabyankuru cyangwa amarangamutima y’abantu, ariko gusaza kw’ipine byo bishoboka kuko amagare ya kera atari ku rwego rwiza.

Reba hano ikiganiro cyose Mparabanyi Faustin yagiranye na Muhoza Eric

Muhoza Eric yatunguwe n'amateka ya Se mu mukino w'amagare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages