Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gicurasi, ni bwo aba bakinnyi bombi bahagurutse i Kigali berekeza mu Bufaransa.
Munyaneza Didier ’Mbappé’ wakiniraga Benediction Cycling Club yaherukagamo gusubiramo, asanzwe ari Kapiteni wa Team Rwanda ndetse yari mu bakinnyi bifashishijwe muri Tour du Rwanda iheruka kuba muri Gashyantare.
Mugisha Moïse na we yakinnye iri rushanwa risigaye ryitabirwa n’amakipe akomeye aho yari kumwe n’Ikipe ya Java-InovoTec yari amazemo amezi make.
Bombi bagiye kongera gukinana mu gihe babanye muri ProTouch yo muri Afurika y’Epfo mu 2022.
Uwizeye Jean Claude na Areruya Joseph ni abandi bakinnyi b’Abanyarwanda banyuze mu Ikipe ya Pédale Pilotine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!