Nyuma y’uko Areruya Joseph ukina mu Bufaransa nk’uwabigize umwuga yegukanye shampiyona mu gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye kuri uyu wa Gatandatu, Munyaneza Didier wa Benediction y’i Rubavu, yamwigaranzuye mu gusiganwa mu muhanda kuri iki Cyumweru bazenguruka kuva kuri Stade Amahoro- Kimironko-Ibitaro bya Kibagabaga-MTN-RDB-Airtel-Stade Amahoro inshuro 12 hareshya na kilometero 150.

Iyi shampiyona itagaragayemo Ndayisenga Valens, Uwizeye Jean Claude, Mugisha Samuel na Adrien Niyonshuti kuko bose bari mu makipe yabo yo hanze bakinira, yatangiye Hadi Janvier wa Benection na Twizerane Mathieu wa CCA aribo bakoresha imbaraga nyinshi, bajya imbere ndetse bazenguruka inshuro ya gatandatu bashyize ikinyuranyo kigera ku minota itatu hagati y’abo n’itsinda ry’abandi.

Uko bagendaga bazenguruka, niko hari abashakaga gucomoka bagenzi babo bakabagarura ariko Munyaneza akaba yaje kubigerageza ku nshuro ya karindwi ava mu gihiriri ajya gushaka ab’imbere abafata basigaje kuzenguruka kabiri, abacaho yegukana isiganwa akoresheje amasaha 3h55’12”.

Munyaneza yakurikiwe na Twizerane Mathieu yasize amasegonda 00:02” naho Gasore wari wegukanye iri rushanwa umwaka ushize aba uwa gatatu asizwe iminota ibiri.

Uyu musore watangiye kwigaragaza umwaka ushize bikamuhesha no kujya mu ikipe yegukanye amasiganwa arimo Tour du Rwanda, La Tropical Amissa Bongo, Tour de l’Espoir na Tour du cameroun, yavuze ko byamugoye gutsinda abakinnyi bakomeye ariko yagombaga kubikora kuko yari yarabiteguye.

Yagize ati “Mu muhanda byari bikomeye cyane kuko hari harimo abakinnyi bakomeye nka Areruya Joseph, Patrick Byukusenge, Bonavanture Uwizeyimana, Hadi Janvier na Nsengimana Jean Bosco ariko ikipe yanjye [Benediction] yamfashije cyane ndayishimira.”

Yakomeje agira ati “Ikintu cyatumye nkora cyane kuri iyi shampiyona ni uko dufite itike yo kuzajya gukina Tour de l’Avenir (Tour de France U23) numvaga ko ngomba kuzagenda nambaye umwenda w’igihugu nk’uwegukanye shampiyona ku buryo byampa n’icyizere nkaba nagira icyo nkora hariya.”

Mu bakobwa shampiyona yegukanywe na Nirere Xaverine ukinira Les Amis Sportif iterwa inkunga na Cogebanque, akaba mushiki wa Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda ebyiri, akaba yakoresheje amasaha 2h24'18" ku ntera ya kilometero 75, akurikirwa na Nzayisenga Valentine wakoresheje 2h24'24" naho Ingabire Béate aba uwa gatatu.

Mu ngimbi, Habimana Jean Eric ukinira Fly Club y’uruganda rwa Skol, niwe wegukanye iyi shampiyona akoresheje amasaha 2h47'41" mu kunyonga ibirometero 100, akurikirwa na murumuna wa Areruya Joseph, Gahemba Bernabé ukinira Les Amis Spotif wakoresheje amasaha 2h47'51".

Uko bakurikiranye muri buri cyiciro

1. Ingimbi:

1. Habimana Jean Ecic: Fly Club: 2 h47’41″

2. Gahemba Bernabé : Les Amis Sportifs : 2h47'51"

3. Uhiriwe Byiza Renus: Muhazi Cycling Club: 2h48'02"

4. Nzafashwanayo Jean Claude: Benediction: 2h55'21"

5. Shema Joseph: CCA: 2h55'24"

2. Abakobwa

1. Nirere Xaverine : Les Amis Sportifs : 2h24'18"

2. Nzayisenga Valentine : Benediction : 2h24'24"

3. Ingabire Beatha : Les Amis Sportifs : 2h24'36"

4. Ingabire Diane : Benediction : 2h24'39"

5. Bugenimana Clarisse : Les Amis Sportifs : 2h25'41"

3. Abagabo

1. Munyaneza Didier : Benediction: 3h55'12"

2. Twizerane Mathieu : CCA: 3h55'14"

3. Gasore Hategeka : Nyabihu Cycling: 3h57'12"

4. Tuyishimire Ephrem: Les Amis Sportifs : 3h57'15"

5. Hadi Janvier : Benediction : 3h58'06"

6. Areruya Joseph : Delko Marseille : 3h58'18"

7. Uwizeyimana Bonaventure : Benediction : 3h58'21"

Areruya Joseph wari witwaye neza mu gusiganwa n'ibihe umuntu ku giti cye ejo kuwa Gatandatu, gusiganwa mu muhanda ntibyamuhiriye
Areruya Joseph wari witwaye neza mu gusiganwa n'ibihe umuntu ku giti cye ejo kuwa Gatandatu, gusiganwa mu muhanda ntibyamuhiriye
Tuyishimire Ephrem wa Les Amis Sportif y'i Rwamagana iterwa inkunga na Cogebanque yasoje ari uwa kane
Tuyishimire Ephrem wa Les Amis Sportif y'i Rwamagana iterwa inkunga na Cogebanque yasoje ari uwa kane
Twizerane Mathieu wa CCA y'i Huye yasoje ari uwa kabiri
Twizerane Mathieu wa CCA y'i Huye yasoje ari uwa kabiri
Uwizeyimana Bonavanture wari umwe mu bahabwa amahirwe yo kwitwara neza yabaye uwa karindwi
Uwizeyimana Bonavanture wari umwe mu bahabwa amahirwe yo kwitwara neza yabaye uwa karindwi
Munyaneza Didier mu byishimo nyuma yo kwambikwa umwambaro wa Skol uhabwa uwatsinze mu bagabo
Munyaneza Didier mu byishimo nyuma yo kwambikwa umwambaro wa Skol uhabwa uwatsinze mu bagabo
Abayobozi ba Skol bishimanye n'ikipe yabo ya Fly Club yitwaye neza mu Ngimbi
Abayobozi ba Skol bishimanye n'ikipe yabo ya Fly Club yitwaye neza mu Ngimbi
Nirere wari wababaye bikomeye nyuma yo gutsindwa mu gusiganwa n'ibihe umuntu ku giti cye, yishimiye kuba uwa mbere mu gusiganwa mu muhanda
Nirere wari wababaye bikomeye nyuma yo gutsindwa mu gusiganwa n'ibihe umuntu ku giti cye, yishimiye kuba uwa mbere mu gusiganwa mu muhanda
Nirere Xaverine mu mwambaro wa Cogebanque wambikwa umukinnyi witwaye neza mu bakobwa
Nirere Xaverine mu mwambaro wa Cogebanque wambikwa umukinnyi witwaye neza mu bakobwa
Abakinnyi bitwaye neza bafata ifoto y'urwibutso n'abayobozi n'abaterankunga b'umukino
Abakinnyi bitwaye neza bafata ifoto y'urwibutso n'abayobozi n'abaterankunga b'umukino
Abayobozi muri Cogebanque bafata ifoto na Nirere ukinira ikipe ya Les Amis Spotif batera inkunga n'umutoza we
Abayobozi muri Cogebanque bafata ifoto na Nirere ukinira ikipe ya Les Amis Spotif batera inkunga n'umutoza we
Byukusenge Patrick yerekana ikinyobwa cya Panache kidasindisha gikorwa na Skol
Byukusenge Patrick yerekana ikinyobwa cya Panache kidasindisha gikorwa na Skol
Perezida wa Ferwacy yambika Munyaneza umwenda w'icyubahiro azamarana umwaka wose
Perezida wa Ferwacy yambika Munyaneza umwenda w'icyubahiro azamarana umwaka wose
Munyaneza, Nirere na Habimana bishimiye intsinzi
Munyaneza, Nirere na Habimana bishimiye intsinzi
Skol ni umuterankunga w'imena w'amagare mu Rwanda
Skol ni umuterankunga w'imena w'amagare mu Rwanda