Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo Mwamikazi Djazila na Habimana Jean Eric bageze muri Afurika y'Epfo bitabiriye Shampiyona Nyafurika ya "Mountain Bike" mu Mujyi wa Johannesburg.

Aba bakinnyi uko ari babiri bahagarariye u Rwanda bakoze imyitozo ku wa Gatanu, kugira ngo babashe kwitwara neza mu isiganwa ryabaye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kamena 2023.

Ku ikubitiro, Mwamikazi yahatanye mu bari n’abategarugori batarengeje imyaka 23.

Iri rushanwa Nyafurika, ubashije kuryitwaramo neza ayihagararira mu mikino ya Olempike by’umwihariko mu y’amagare akinirwa mu misozi.

Mwamikazi yahigitse bagenzi be ahita abona umwanya wa mbere ndetse abona itike yo kuzitabira Imikino ya Olempike izabera i Paris mu Bufaransa mu 2024. Yahise kandi aba Umunyarwandakazi wa mbere ukoze aya mateka.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 ari guhirwa n’uyu mwaka kuko yanitwaye neza mu irushanwa rya Shampiyona y’u Rwanda ya 'Mountain Bike' yabereye muri Fazenda Sengha, muri Mata 2023.

CAC MTB African Championships 2023 irasozwa kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Kamena, hakinwa ibyiciro by’abakuze mu bagabo ndetse no mu bagore.

Iki cyiciro ni cyo kirimo Habimana Jean Eric uzahatana mu bagabo mu isiganwa ritangira saa Tatu za mugitondo.

Rwanda Nziza yaririmbwe muri Afurika y'Epfo ubwo Mwamikazi Djazila yari amaze kwegukana Shampiyona Nyafurika ya Mountain Bike
Rwanda Nziza yaririmbwe muri Afurika y'Epfo ubwo Mwamikazi Djazila yari amaze kwegukana Shampiyona Nyafurika ya Mountain Bike
Mwamikazi w'imyaka 18, yabonye itike yo kuzitabira Imikino Olempike ya 2024 i Paris
Mwamikazi w'imyaka 18, yabonye itike yo kuzitabira Imikino Olempike ya 2024 i Paris
Habimana Jean Eric na Mwamikazi Djazila bagiye muri Afurika y'Epfo ku wa Kane
Habimana Jean Eric na Mwamikazi Djazila bagiye muri Afurika y'Epfo ku wa Kane