00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mwamikazi Djazila yerekeje muri Maroc muri Shampiyona Nyafurika ya ’Mountain Bike’

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 7 May 2024 saa 07:40
Yasuwe :

Mwamikazi Djazila na Nshutiraguma Kevin bari kumwe n’Umutoza Byukusenge Nathan bitabiriye Shampiyona Nyafurika ya Mountain Bike muri Maroc, iteganyijwe tariki ya 11-12 Gicurasi 2024.

Aba bakinnyi berekeje i Casablanca mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki 6 Gicurasi 2024, aho bitabiriye Shampiyona Nyafurika y’Amagare yo mu Misozi “CAC MTB African Championships 2024”.

By’umwihariko, Djazila yagiye guhagarara ku ikamba rye cyane ko ari nawe ufite iri siganwa ry’umwaka ushize mu 2023 ryabereye muri Afurika y’Epfo.

Ku rundi ruhande kandi ni imyiteguro myiza kuri we kuko ubwo yegukanaga iri siganwa mu mwaka ushize, yahise abona itike yo kuzitabira Imikino Olempike iteganyijwe tariki 26 Nyakanga kugeza 11 Kanama 2024 i Paris mu Bufaransa.

Mwamikazi Djazila azahatana mu cyiciro cy’abakuru, mu gihe Nshutiraguma Kevin we azaba ari mu bakiri bato.

Mwamikazi Djazila (iburyo), Nshutiraguma Kevin n'Umutoza Byukusenge Nathan bitabiriye Shampiyona Nyafurika ya Mountain Bike muri Maroc
Mwamikazi Djazila yegukanye iri siganwa mu 2023 muri Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages