Ndayisenga Valens ufite agahigo ko kuba ariwe mukinnyi rukumbi umaze kwegukana Tour du Rwanda ebyiri na Uwizeye Jean Claude bombi bazamukiye muri Les Amis Sportif y’i Rwamagana basinyiye Pays Olonne Cycliste Côte de Lumière (POCCL) muri Werurwe 2018.

Babanje guserukira igihugu mu mikino ya Commonwealth yabereye muri Australia mu ntangiriro za Mata, kuri ubu bakaba bageze mu Bufaransa aho bakiriwe n’abayobozi ba POCCL ahitwa Saint-Fulgent mu Burengerazuba bw’u Bufaransa.

Umuyobozi wungirije w’iyi kipe, Sébastien Monnier, wari ubashije guhura n’aba bakinnyi bwa mbere, yabasobanuriye impamvu babashimye n’intego za POCCL mu minsi iri imbere, anabasezeranya ko nta kibazo bazagira by’umwihariko kubera ko batazi ururimi rw’Igifaransa neza kuko bazashyirirwaho uburyo bwo kukibigisha cyo kimwe n’Icyongereza.

Uwizeye Jean Claude agomba gutangirana imyitozo na bagenzi be naho Ndayisenga azabanza gukira imvune yakuye mu mikino ya Commonwealth.

Pays Olonne Cycliste Côte de Lumière ni ikipe ifite ibyiciro bitandukanye birimo icy’abakuru, abato n’abagore, ikaba ifite n’ishuri ryigisha umukino w’amagare.

Bakiriwe n'abayobozi babasezeranya ko nta kibazo bazagira na kimwe
Bakiriwe n'abayobozi babasezeranya ko nta kibazo bazagira na kimwe