Yari ku rutonde rw’agateganyo rw’abiyamamarije kwinjira muri FERWACY nk’abayobozi bayo nyuma y’ubwegure bwa Komite Nyobozi yayo yari iyobowe na Murenzi Abdallah.
Ngendahimana yari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida mu gihe ku wa visi perezida hakiriwe kandidatire imwe naho ku w’umunyamabanga mukuru hakirwa ebyiri.
Mu ibaruwa Komisiyo y’Amatora muri FERWACY yageneye Perezida w’Agateganyo w’iri Shyirahamwe, Kayirebwa Liliane, yamumenyesheje ko ku wa Mbere ari bwo yakiriye ubusabe bwa Ngendahimana akuramo “kandidatire ye ku mpamvu ze bwite.’’
Ngendahimana Ladislas yiyamamaje ariko hari ibyangombwa abura birimo kuba atari afite ikipe yamutanzeho umukandida kandi biri mu bisabwa by’ingenzi.
We kimwe n’abandi bakandida basabwaga kutarenza tariki ya 10 Ukwakira batarabyuzuza mbere y’uko ku wa 12 hatangazwa urutonde ntakuka rw’abemerewe kwiyamamaza. Ku wa 13 Ukwakira 2023 ni bwo abujuje ibisabwa bagombaga gutangira kuvuga imigabo n’imigambi yabo.
Komisiyo y’Amatora, igizwe na Kamanda René na Ingabire Claudine, yanasabye ko yakongererwa igihe cyo kwakira abandi bakandida kugira ngo amatora azagende neza.
Iyo baruwa IGIHE ifitiye kopi ikomeza iti “Nk’uko biteganywa n’ingengabihe y’amatora, Komisiyo yateganyaga gutangaza urutonde ntakuka tariki ya 12 Ukwakira 2023, irasaba ko yakongererwa iminsi yo gutegura amatora kugira ngo umwanya wa perezida, nk’umwanya uruta indi, uzabashe gutorerwa hamwe n’indi.’’
Ngendahimana asanzwe ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA).
Kandidatire ye bivugwa ko yayikuyemo nyuma y’uko habuze ikipe imusinyira nk’umunyamuryango wayo.
Amakuru avuga ko mu makipe 11 agize Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare nta n’imwe yemeye gutanga Ngendahimana nk’umukandida kuko adasanzwe azwi muri uyu mukino.
IGIHE yagerageje kumubaza ibijyanye na kandidatire ye yakuyemo ariko araruca ararumira, yirinda kugira icyo abitangazaho. Ati "Mubaze abo mwabyumvanye.’’
Ngendahimana Ladislas yaruciye ararumira ku makuru y'uko yakuye kandidatire mu byo kwiyamamariza kuyobora FERWACY.
Yiyamamaje ku giti cye ariko akaba asabwa kuba afite ikipe aturutsemo kugira ngo yemerwe nk'umukandida.
Amakuru avuga ko amakipe yose yanze kumwakira kuko atamuzi… pic.twitter.com/wAWJJIkmLu
— IGIHE Sports (@IGIHESports) October 10, 2023
Abandi bakandida biyamamaje barimo Bizimana Albert wavuye muri Muhazi Cycling Club na Mukabayizere Francine wavuye muri Les Amis Sportifs, bombi ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru.
Ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere hiyamamaje Ruyonza Arlette wavuye muri Nyabihu Cycling Team.
Muri aba bakandida bose uko ari bane, uwujuje ibisabwa byose ni Mukabayizere ariko abandi babura ibirimo icyemezo cy’uko umuntu atafunzwe amezi atandatu, gishobora gutangwa umunsi umwe mbere y’uko amatora atangira.
Amatora ya FERWACY ateganyijwe kuba ku wa 21 Ukwakira 2023 ubwo hazaterana Inteko Rusange.
Inkuru bifitanye isano: Ngendahimana arashakirwa ikipe yikingamo ngo ayobore FERWACY?
Ngendahimana Ladislas yakuye kandidatire ye ku mwanya yari yiyamamajeho wo kuyobora FERWACY. pic.twitter.com/NrHiZewknG
— IGIHE Sports (@IGIHESports) October 10, 2023



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!