Ni bo batara amakuru, bakanayatangaza, akagera ku bayagenewe mu buryo bwuzuye. No muri Tour du Rwanda 2023 hari abagize uruhare mu gusakaza amakuru binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibitangazamakuru bitandukanye.
Bakurikiranye umunsi ku wundi Tour du Rwanda yakinwe ku wa 19-26 Gashyantare 2023, yegukanywe n’Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ukinira Green Project-Bardiani CSF-Faizanè yo mu Butaliyani.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka by'umwihariko ku banyamakuru barimo abandika, abakorera ibitangazamakuru birimo radio na televiziyo ndetse n'abafata amashusho n'amafoto bari kumwe n'ibigo bitandukanye byitabiriye Tour du Rwanda 2023.
Abanyamakuru ba RBA, Rigoga Ruth na Kayishema Thierry Tity ni uku baserutse bambaye ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda yasojwe ku wa 26 Gashyantare 2023Peter Kamasa ukorera The New TimesMC Buryohe usanzwe akorera Isibo TV yaherekeje Cogebanque. Ni we wari umushyushyarugamba aho iyi Banki Nyarwanda y'Ubucuruzi yasobanuriraga abakunzi b'amagare serivisi zayoUmunyamakuru Kanyamahanga Jean Claude "Kanyizo"Umunyamakuru wa Fine FM, Jah D'Eau DukuzeShaffy (ibumoso) ni umuhanga mu gufata amafotoToledo Arnon ni we wafotoraga Umwongereza Chris Froome ukinira Israel–Premier TechDirector Nshimiyimana Gad ni we waherekeje Banki Nyarwanda y'Ubucuruzi ya Cogebanque muri Tour du Rwanda 2023 nk'ufata amashushoNdoli Fabrice ukorera RBA ni we wafataga amafoto akoresheje droneRurangwa Emmanuel yafotoreraga Tour du Rwanda 2023Alexandre ari mu bahanga mu gufata amafoto bari muri Tour du Rwanda 2023Irakiza Yuhi Augustin ari mu bafotoreye IGIHE SportsMunyakuri Prince ufotorera IGIHE yari muri Tour du Rwanda 2023. Ni we wafasha ya foto igaragaza Perezida Paul Kagame ku i Rebero akomera amashyi Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan wari umaze kwegukana iri rushanwaUmunyamakuru wa Flash FM, Kayiranga Ephrem na Nyirabahire Safynat ufata amashusho kuri Flash TVDavid Bayingana na Natete Brian bari ba MC na Bigirimana Augustin "Guss" wari Umusesenguzi aho Tour du Rwanda yasorezwagaRigoga Ruth na Kayishema Tity Thierry bari mu cyumba basesenguriyemo Agace ka Munani gasoza Tour du Rwanda 2023Kabalisa Philippe (ibumoso) na Gashyama Théogène 'Famic' bakorera Flash FM/TVUmunyamakuru wa Power FM, Umutoni Claire (ibumoso) ari kumwe n'Umuhanga mu gufata amashusho, Mugisha Dua ukorera IGIHEAbanyamakuru Ishimwe Israel na Ukurikiyimfura Eric Tony ba IGIHE.comRugangura Axel wa RBA na Rabbin Imani Isaac ukorera Isango Star/TV bakurikiranye Tour du Rwanda 2023Ndegeya Cyril asanzwe ari umunyamakuru ufotora bya kinyamwugaAbanyamakuru biganjemo abakorera imbere mu gihugu bakurikiranye Tour du Rwanda 2023: Uhereye ibumoso ni Rugangura Axel wa RBA; Rabbin Imani Isaac wa Isango Star; Kanyamahanga Jean Claude "Kanyizo"; Kayiranga Ephrem wa Flash FM; Mihigo Saddam wa BTN TV; Iradukunda Karugenge Yvonne wa B&B FM-Umwezi na Jimmy Adnan wa Radio/TV10Ndikumasabo Amandine ari mu banyamakuru baherekeje Tour du Rwanda 2023Igirubuntu Darcy ufotorera IGIHE ari mu kazi. Aha yiteguraga kurira motoIgirubuntu ufotora na we azi gutanga ifoto. Aha yarakebutse areba mugenzi we amufotora ari kuri moto abanyamakuru bafata amafoto n'amashusho bagendaho muri Tour du RwandaMbere y'amasegonda make ngo umukinnyi wa mbere agere aho buri etape ya Tour du Rwanda isorezwa, abemerewe gufata ifoto ya mbere ni uko baba bamezeAbafata amashusho baba bacanye ku maso birinda ko hari icyabisoba cyane ko igare riba rinyuraho nk'umurabyoNdahiro Valens Papy wa BTN TV yari kumwe na Ingufu Gin Ltd ayifasha kumenyekanisha ibicuruzwa byayoRugangura Axel wa RBA na Kayiranga Ephrem wa Flash FM/TVRabbin Imani Isaac ukorera Isango Star/TV na Ndayisenga Regis wa Isibo TV bari muri Tour du Rwanda 2023Mihigo Saddam ni Umunyamakuru w'Imikino kuri BTN TVNezerwa Salomon yafatiye amafoto Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB binyuze muri Visit RwandaUmunyamakuru wa Inyarwanda, Ishimwe Olivier Ba, yakurikiranye isiganwa rizenguruka igihugu ku magareShema Wycliff ufata amashusho yari kumwe na StoryKastNiyonzima Moïse ukorera Kigali Today ni umwe mu bahanga mu gufata amafoto abara inkuru igihugu gifiteShema Innocent ni we wafotoreraga Tour du Rwanda. Asanzwe afotora amakipe yegamiye kuri Sosiyete y'Igihugu ishinzwe Ingufu, REGWilliam Bidibura Jules ufata amashusho yari kumwe na Bella Flowers ayitunganyiriza ayo yakoresheje ku mbuga nkoranyambaga zayoUmunyamakuru wa B&B FM-Umwezi, Iradukunda Karugenge Yvonne, ari mu bakurikiye iri rushanwa umunsi ku wundiItangazamakuru ry'imbere mu gihugu n'iryo hanze riba ryabukereye mu gihe cya Tour du RwandaShumbusho Djasili yafatiraga amafoto Prime Insurance LtdPhilippe Rutaganda yari kumwe na RDB binyuze muri Visit RwandaChristophe Renzaho, Dodos na Jimmy Adnan bari mu kaziMunyakazi Emile yaherekeje Prime Insurance LtdChristophe Renzaho nyiri Rwandamagazine yari muri Tour du Rwanda akorana na Forzza BetUmunyamakuru wa Flash FM, William Kadu Kwikiriza yari muri Tour du Rwanda 2023. Aha yaganiraga n'Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Engie, Umuraza YvonneMu gihe babaga bategereje ko amagare ahagera babanzaga kuganira ku ho bari buhagarare bagafata ifoto na video byizaHabyarimana Raoul wa StorKast ari mu bakurikiye iri siganwa mu cyiciro cy'abafata amafotoMuhire Eric ni umuhanga mu gufata amashushoMugisha Dua ari kumwe na Hakizimana Souke Olivier ukorera Urwego rushinzwe Ubuvugizi bwa Guverinoma [OGS]Jimmy Adnan wa Radio/TV10 na Uwase Alliah wafatiraga amafoto Magasin Sport ClassRabbin Imani Isaac wa Isango Star/TV; Iradukunda Karugenge Yvonne wa B&B FM-Umwezi; Ngabo Roben wa Radio/TV1 na Umutoni Claire wa Power FM bari mu banyamakuru bari muri Tour du Rwanda 2023Itsinda ry'abanyamakuru, abafata amafoto n'amashusho, umushoferi bajyanye na IGIHE Sports muri Tour du Rwanda 2023Bayingana David uri mu bashinze B&B FM-Umwezi asanzwe ari umushyushyarugamba muri Tour du RwandaIgena Sage akorera Ikigo kizobereye mu gufata Amafoto, gutunganya Amashusho no gushushanya bya Gihanga (graphics), StoryKastNyuma yo gusoza Tour du Rwanda, abanyamakuru bafata ifoto y'urwibutso
Ibitekerezo 0