Uyu muyobozi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru kibanziriza iri rushanwa rizabera i Kigali, kuva tariki ya 21 kugeza kuya 28 Nzeri 2025.

Meya Dusengiyumva yavuze ko hari abaturage bakomeje gutekereza ko kuba hari imihanda izaba ifunze mu gihe cy’irushanwa badakwiye kubifata nka guma mu rugo.

Yagize ati “Iyo abantu bakiriye ibirori by’amateka ntabwo ari umwanya wo ku guma mu rugo ahubwo ni uwo kugenda ukareba. Ingamba zafashwe zari izo kugira ngo imirimo nkenerwa cyane abe ari yo ikorwa mu gihe cy’irushanwa.”

“Nk’iminsi ine ya mbere irushanwa rizaba riri mu bice bya Kicukiro na Remera. Indi ya nyuma riveyo bityo aho ritari ubuzima buzaba ari ubusanzwe.”

Yakomeje agira ati “Ikindi niba irushanwa riratangira saa Tatu, imihanda izajya ifunga saa Moya. Uretse izakoreshwa, hari indi mihanda twakoze imeze neza izifashishwa.”

Meya Dusengiyumva yasoje akangurira abikorera kwitegura neza kuzakira abashyitsi benshi bari muri Kigali.

Ati “Turakangurira abikorera gukora cyane kuko dufite abashyitsi benshi mu Mujyi wa Kigali, uyu ni umwanya wo gukora ibikorwa bishimishe, ni yo mpamvu n’ubuyobozi bwongereye amasaha yo gukora kugira ngo dufashe abashyitsi bacu kumererwa neza.”

Ku munsi wa mbere, amagare azahaguruka BK Arena yerekeze kuri MIC, bakomereze Simba ya Kimironko bakatire Kwa Rwahama, bakomereze Kwa Lando, bagaruke kuri Prince House.

Aho nibahagera bazagaruka Sonatubes, bazamukire Kicukiro Centre, bakomereze i Nyanza, baharenge bagere i Gahanga, mbere y’uko bagera ku kiraro cyerekeza i Bugesera bazakatira kuri sitasiyo ya lisansi Oryx, bongere bagaruke mu muhanda uberekeza mu Kanogo, bazamukire Kwa Mignone.

Uwo muhanda wubakishije amabuye bazawunyuramo bakatire Ku Kabindi, mbere yo gusoreza kuri Kigali Convention Centre (KCC).

Uyu muhanda uzakoreshwa iminsi ine yikurikiranya, guhera ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri kugeza ku ya 24 Nzeri 2025. Uzaba uberamo icyiciro cy’abasiganwa n’ibihe ku bakinnyi ku giti cyabo (ITT), abasiganwa n’ibihe ku makipe (TTT).

Ku munsi wa gatanu, uwa gatandatu n’uwa karindwi izava tariki ya 26 kugeza ku ya 27 Nzeri 2025, amagare azahaguruka KCC, anyure ku Gishushu, afate Nyarutarama mu Kabuga, amanukire kuri Kigali Golf Resorts & Villas, agane Kwa Nyagahene, azamukire MINAGRI, akatire kuri Ambasade y’u Buholandi, ace munsi ya KABC, anyure Kimicanga, azamuke umuhanda w’amabuye wo Kwa Mignone, asubira KCC.

Uyu kandi ni wo uzakoreshwa ku munsi wa nyuma uzaba tariki ya 28 Nzeri, gusa nibamara kuwuzenguruka inshuro icyenda, bazagera Kimicanga bakomereze Sopetrad, bamanukire Nyabugogo, bakomereze kuri Ruliba, bazamukire Norvège.

Amagare nagera Norvège azamanukira i Nyamirambo kuri Tapis Rouge yerekeza i Nyakabanda, azamuke Kwa Mutwe. Nyuma y’aho azakatira kuri Onatracom, amanukire ahahoze Gereza ya 1930, anyure mu ihuriro ry’imihanda mu mujyi, yerekeze KCC anyuze kwa Mignone nanone.

Muri rusange iri rushanwa, rizitabirwa n’abakinnyi 918 baturutse mu bihugu 110. Ku nshuro ya mbere mu mateka iri siganwa rizatangirira mu nzu isakaye, aho ku Cyumweru rizatangirira muri BK Arena.

Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yagaragaje ko igihe cya Shampiyona y'Isi atari umwanya wo kujya mu rugo ahubwo ari uwo kwitabira ibirori
Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yagaragaje ko igihe cya Shampiyona y'Isi atari umwanya wo kujya mu rugo ahubwo ari uwo kwitabira ibirori
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko ku nshuro ya mbere mu mateka iri siganwa rizatangirira mu nzu isakaye
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko ku nshuro ya mbere mu mateka iri siganwa rizatangirira mu nzu isakaye
Umuyobozi Ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Murerwa Irene, yavuze ko abikorera biteguye neza ibi birori
Umuyobozi Ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Murerwa Irene, yavuze ko abikorera biteguye neza ibi birori
Abanyamakuru batandukanye baganira n'abayobozi
Abanyamakuru batandukanye baganira n'abayobozi
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko kwakira Shampiyona y'Isi ari igihe cyo gutanga ubutumwa ku mahanga ko u Rwanda ari igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko kwakira Shampiyona y'Isi ari igihe cyo gutanga ubutumwa ku mahanga ko u Rwanda ari igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro
Imirimo yo kwitegura kwakira Shampiyona y'Isi iri kugana ku musozo
Imirimo yo kwitegura kwakira Shampiyona y'Isi iri kugana ku musozo