Ni irushanwa rimaze iminsi ine rikinwa, aho ryaberaga muri Kenya muri Pariki ya Maasai Mara National Reserve, rikaba ryaritabiriwe n’abakinnyi barenga 200 baturutse mu bihugu 35 birimo n’u Rwanda.
Abasiganwa bakoze ibilometero 170 ku munsi wa mbere, bakora 172 ku munsi wa kabiri, 141 ku munsi wa gatatu ndetse n’ibindi 166 byakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Kamena 2024.
Ku munsi wa mbere w’irushanwa Nirere Xaverine yitwaye neza mu cyiciro cy’abagore aba uwa mbere, mu gihe mu ngimbi Hakizimana Seth yahize abandi akegukana aka gace kabanza.
Aba bombi ntabwo bongeye guhirwa n’uduce twakurikiyeho kuko muri rusange isiganwa ryegukanwe n’Umuholandi Hans Becking mu bagabo mu gihe mu bagore, Umunyamerika Sarah Sturm yahize bagenzi be.
Ntabwo u Rwanda rwaviriyemo aho kuko nyuma y’uko abegukanye imyanya ya mbere ari abo hanze ya Afurika, Nirere yahise yegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza wo kuri uyu mugabane.
Uyu mwanya mu bagabo wegukanywe na Tsgabu Grmy, wakiniraga mu gihugu cye irushanwa ngarukamwaka ryibanda ku gukundisha abantu ubukerarugendo bwo muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!