Chris Froome ari kumwe na bagenzi be bo muri Israel Premier-Tech yo muri Israël bageze mu Rwanda ku wa 16 Gashyantare 2023.
Umwongereza Froome ni umwe mu bafite izina bitabiriye Tour du Rwanda 2023, yakinwe ku wa 19-26 Gashyantare 2023, yegukanywe n’Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan.
Uyu mukinnyi w’imyaka 37 watwaye amarushanwa yo gusiganwa ku magare ku Isi arimo Tour de France afite inshuro enye, yagarutse ku bihe byiza yagiriye mu Rwanda.

Yavuze ko kuva yava mu gihugu cye cy’amavuko cya Kenya, nta handi hantu haramunezeza nko kuba muri Afurika.
Mu mpeshyi yo mu 2009, ni bwo umusore muto, Chris Froome yinjiye mu mukino w’igare bidasubirwaho. Aha hari mu Mujyi wa Cape Town ho muri Afurika y’Epfo, aho yitabiriye Irushanwa “Cape Argus Giro del Capo Challenge”.
Aha yari umukinnyi w’Ikipe y’u Bwongereza ariko ifitanye isano n’iy’Abataliyani ya Barloworld. Froome wari ufite intego za Tour de France, yahise yegukana uduce dutatu tw’iri siganwa ryakinagamo abakinnyi batabigize umwuga.
Froome wahoze ari umukinnyi w’igare mu misozi ya Kenya, yakomeje kurwana n’ubuzima kugira ngo agere ku rwego rushimishije. Iyo ntsinzi yari abonye yari iya gatatu yagezeho mu irushanwa rikinirwa mu mihanda.
Muri uwo mwaka kandi yakinnyemo Irushanwa Giro d’Italia, asoreza ku mwanya wa 36. Yari yitwaye neza ariko nticyari igihe cyiza cyo kuvuga ko yabaye indwanyi ikomeye.
Ni abantu bake muri icyo gihe babonaga ko umusore w’imyaka 23, ukinira kuri pasiporo y’u Bwongereza ashobora kuzazamuka agatwara Tour de France, Giro d’Italia na Vuelta a España. Mu kiragano cye yahise aba umwe mu bakinnyi beza kandi bakomeye.
Nyuma y’imyaka 14 yasubiye ku mugabane we w’amavuko [Afurika], aho yari yitabiriye Tour du Rwanda. Ku myaka 37 yayikinnye ari mu Ikipe ya Israel-Premier Tech.
Mu kiganiro Froome yagiranye na Cycling Weekly, yagarutse ku rugendo rwe nyuma yo kugera muri Afurika ndetse akanahakinira irushanwa ririmo amakipe akomeye ku rwego rw’Isi.
Yagize ati “Ubu nsa n’aho maze gukora uruziga rwuzuye noneho. Ni ibintu by’agatangaza gukina irushanwa ryateguwe n’Abanyafurika ndetse ririmo n’amakipe yo ku rwego rw’Isi.”
“Ni byiza ku Mugabane, byari biri hejuru cyane ku buryo numva ko mu myaka 10 iri imbere abakinnyi b’abanyamwuga bazaba bakomoka muri Afurika.”
Froome yavukiye mu Mujyi wa Nairobi, abyirukira muri Kenya mbere yo kujya muri Afurika y’Epfo aho yavuuye yerekeza i Burayi. Biragoye ko wamwita Umunyafurika mwiza kuko ibigwi bye yabyanditse yambaye ibendera ry’u Bwongereza.
Kuva aho yari mu minsi ishize [i Kigali] kugera i Nairobi, aho yavukiye harimo ibilometero birenga 1,150. Ibi ntibyamubujije kumva ko ari nk’iwabo yageze nk’uko yabitangaje.
Yagize ati “Aha hari impamvu nyinshi zatuma numva ko ndi nko mu rugo. Haba mu mico ndetse n’ubuzima bwa buri munsi. Ikindi kandi kihagira heza, ni uburyo horoshya amasiganwa kubera imihanda myiza.”
Hari abavuga ko uyu mukinnyi yakuze ku buryo atagishobora guhatana mu marushanwa akomeye, babikomoye ku mwanya yagize muri Tour du Rwanda.
Ariko nta wakwirengagiza ko ku gace k’isiganwa kavuye Rusizi kerekeza i Rubavu, yari umwe mu bashoboraga kukegukana kuko yayoboye isiganwa hafi ibilometero 100, ariko agorwa no gutobokesha igare inshuro ebyiri. Uyu munsi yari yawufashe nk’uwo yatwayemo Giro d’Italia mu 2018, nubwo ataritwaye.
Aka gace kakinwe ku ntera y’ibilometero 199,5 ku wa 23 Gashyantare 2023, kegukanywe n’Umunya-Afurika y’Epfo Ormiston Callum, wakoresheje amasaha ane, iminota 59 n’amasegonda 51.
Froome yagize ati “Ikirere cyari kimeze nk’icy’umunsi wanjye muri Giro. Gukora ibilometero 100 ku muvuduko uri hejuru byaranshimishije. Wari umunsi ukomeye. Kandi gutanga ibyishimo ni byo mbereye hano. Harimo na gahunda yanjye yo gutegura amarushanwa ataha.”

Mu myaka ine ishize Froome yakoze impanuka ikomeye y’igare mu Isiganwa rya Critérium du Dauphiné, ituma asubira inyuma. Icyo gihe hari mu 2019; Froome yavunitse ijosi, igufa ryo mu itako, inkokora, igufa ryo mu rukenyerero n’imbavu.
Nyuma yo kuva muri Team Ineos, yongeye gusiganwa yitabira Tour de France mu 2021, aho yasoje ari ku mwanya wa 133 nubwo yagize imvune mu gace ka mbere.
Byamusabye imbaraga nyinshi, haba hanze no ku igare kugira ngo yongere gukina.
Kugeza ubu ntabwo ahangayikishijwe n’ibigwi n’amateka yanditse, ahubwo ashishikajwe no gufasha abakiri bato bafite impano y’umukino w’igare. Ibi bigaragarira mu bikorwa yatangiye gukora muri Kenya.
Ati “Ntabwo ibyo nakoze ari byo by’ingenzi byo gutekerezaho, ahubwo ni ngombwa ko dushakira inzira abadafite amikoro. Biriya bikorwa byo kuzamura impano twabitekereje kera ariko hari n’ibindi bigomba kuza mu mezi ari imbere.”
Nk’umukinnyi uri kugana mu myaka ye ya nyuma yo gusiganwa, yumva igikurikiyeho ari ugushora imari mu bikorwa bitandukanye.
Ati “Nshobora kuguma ku igare, gusa sinkiri muto. Nabitekerejeho kandi nkunda gukorana n’abantu cyangwa ibindi bigo bifite intumbero nziza.”
Froome kandi ubwo aheruka mu Rwanda yasuye Akarere ka Bugesera aho yifatanyije n’abana ku kibuga cy’umukino w’amagare giherutse kuzura, hifashishijwe inkunga harimo n’iye.
Froome ni umwe mu bakinnyi bafite ibigwi byinshi mu mukino wo gusiganwa ku magare. Yegukanye Tour de France inshuro enye (2013, 2015, 2016 na 2017).
Chris Froome amaze kwegukana amasiganwa arindwi akomeye azwi nka “Grand Tour”, arimo Tour de France inshuro enye, Vuelta inshuro ebyiri mu 2011 na 2017 ndetse na Giro d’Italia mu 2018.









Ibitekerezo 0