Aba bakinnyi babiri b’Abanyarwanda babimburiye abandi gusinya mu makipe y’abigize umwuga yo hanze ya Afurika.
Aba bakinnyi ubu bamaze gusinya amasezerano y’umwaka mu ikipe y’ababigize umwuga (continental) yo mu gihugu cy’u Budage, ikipe kandi isanzwe ikinamo umukinnyi Debesay Mekseb watowe nk’umunyafrika witwaye neza mu mwaka wa 2014.
Usibye Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda, Hadi Janvier nawe yakoze andi mateka muri uyu mwaka yegukana umudari wa zahabu mu mikino Nyafurika (All Africa games).
Kugeza ubu, Hadi Janvier ari ku rutonde rukorwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi (UCI) ku mwanya wa 10 muri Afurika naho Nsengimana Jean Bosco ari ku rutonde rw’abakinnyi 20 bazatoranywamo umukinnyi wa mbere muri Afurika mu mwaka wa 2015.
Kugeza ubu, Nsengimana ari ku mwanya wa 13 ku rutonde rwa UCI muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO