Aka gace k’ibirometero 135.8 kakiniwe mu muhanda utamenyerewe ufite umwihariko w’amakorosi menshi n’imisozi.

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy) ku bufatanye na Cogebanque n’uruganda rwa Skol, ryateguye isiganwa abiri ryihariye ry’iminsi ibiri ryagombaga gukinwa n’abakinnyi 20 ariko Ukiniwabo René Jean Paul, ntiyaryitabira kubera uburwayi.

Aba bakinnyi batoranyijwe hagendewe ku buryo bitwaye mu masiganwa atandukanye yaba ay’imbere mu gihugu no hanze muri uyu mwaka. Nibo bazatoranywamo 14 bazahagararira igihugu muri Tour du Rwanda izatangira tariki 5 Kanama irangire tariki 12 Kanama 2018, biyongereho Mugisha Samuel, usanzwe akinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo.

Kuri uyu wa Gatandatu abasiganwa bahagurutse i Musanze imbere y’ishami rya Cogebanque, berekeza i Karongi baciye muri Rutsiro ku ntera y’ibilometero 135.8, byiganjemo kuzamuka imisozi no gutambika mu muhanda mushya uca impande z’Ishyamba kimeza rya Gishywati n’ikiyaga cya Kivu.

Nyuma y’igihe gito bahagurutse, abakinnyi barimo Munyaneza Didier na Imanizabayo Eric, batangiye gushaka gucika abandi ariko barabagarura, bamaze kugenda ibirometero hafi 30 abakinnyi bane barimo; Nsengimana Jean Bosco, Mfitumukiza Jean Claude, Imanizabayo Eric na Nduwayo Eric, bongera kugerageza kugenda bibakundira bazamuka ku Sashwara.

Munyaneza Didier, umwe mu bakinnyi bakiri bato mu Rwanda ariko umaze kwemeza abakunzi b’umukino w’amagare ko afite impano, ingufu n’ishyaka, yaje gukoresha imbaraga nyinshi bageze mu Bigogwe ajya gushaka abari imbere arabafata barajyana ndetse bashyiramo intera y’umunota ku itsinda ryari ribakurikiye.

Uko ari batanu bakomeje kugendana imbere, barenga ku ishyamba rya Gishwati ariko baharenze gato Mfitumukiza arasigara, bakomeza kugenda ari bane nawe afatwa n’itsinda ry’abari inyuma ryarimo Mugisha Moise, Byukusenge Patrick, Hakiruwizeye Samuel na Hakizimana Seth, baragendana.

Abakinnyi b’inyuma bakomeje kugerageza gukoresha imbaraga nyinshi ngo bagabanye ibihe ariko biranga kuko abari imbere bakoreraga hamwe bituma bagera i Rubengera bakiyoboye, baza gucikamo ibice bibiri bya babiri babiri basigaje ibirometero bitanu.

Nsengimana Jean Bosco yajyanye na Munyaneza Didier, bagerana no ku murongo naho Nduwayo Eric na Manizabayo Eric basoza nabo bakurikiranye, ku mwanya wa gatanu haza Hakiruwizeye Samuel naho Byukusenge Patrick aba uwa gatandatu.

Nyuma yo gutsinda muri aka gace, Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda ya 2015, yavuze ko ari byiza kuba babashije kubona uko biga uyu muhanda wa Musanze-Karongi bazakoresha bwa mbere muri Tour du Rwanda, kuko bizabafasha kumenya uko bakina.

Yagize ati “Ni umuhanda utamenyerewe, ufite amakorosi menshi, ahantu ho kumanuka cyane no kuzamuka. Kuwukiniramo gutya bidufasha kuwumenya, ku buryo muri Tour du Rwanda twamenya aho gucikira bitewe n’ibyo twaganiriye n’abatoza.”

Isiganwa rya kabiri mu gutegura Tour du Rwanda, rizakinwa kuri iki Cyumweru, bahaguruka i Karongi bajya i Rubavu ku ntera ya kilometero 95.1 n’ubundi baciye mu Rutsiro.

Cogebanque nk’umuterankunga w’iri rushanwa yari ifite abayihagarariye (Agents), bafasha abifuza gufungura konti ndetse inaha serivisi zose abakiliya bayo i Karongi, mu gihe Skol nayo itera inkunga umukino w’amagare, yafashije abafana n’abandi bose baje kureba iri siganwa kuticwa n’icyaka.

Uko abakinnyi bakurikiranye n’ibihe bakoresheje:

1. Nsengimana Jean Bosco: 3h43’00”

2. Munyaneza Didier: 3h43’00”

3. Nduwayo Eric: 3h43’10’’

4. Manizabayo Eric: 3h10’00”

5. Hakizimana Samuel: 3h 47’26”

6. Byukusenge Patrick: 3h 47’52”

7. Hakizimana Seth: 3h 47’52”

8. Uwiduhaye: 3h 49’57”

9. Uwizeyimana Bonevanture: 3h 49’57”

10. Niyireba Innocent: 3h50’11”

11. Mugisha Moise: 3h50’53”

12. Rugamba Janvier: 3h52’58”

13. Ruberwa Jean Damascene: 3h55’46”

14. Gasore Hategeka: 3h56’58”

15. Mfitumukiza Jean Claude: 3h57’03”

16. Hadi Janvier: 3h 57’17”

17. Hakizimana Didier: 4h03’40”

Nsengimana Jean Bosco niwe wegukanye agace k'uyu munsi gategura Tour du Rwanda
Nsengimana Jean Bosco niwe wegukanye agace k'uyu munsi gategura Tour du Rwanda
Abafana bari benshi ku muhanda aho amagare yacaga
Abafana bari benshi ku muhanda aho amagare yacaga
Abakinnyi bane ba Les Amis Sportif y'i Rwamagana iterwa inkunga na Cogebanque
Abakinnyi bane ba Les Amis Sportif y'i Rwamagana iterwa inkunga na Cogebanque
Amagare yatambutse ku bukwe i Rutsiro abageni barahagarara
Amagare yatambutse ku bukwe i Rutsiro abageni barahagarara
Bamaze kugenda ibilometero nka 30 abakinnyi batanu barimo Nsengimana Jean Bosco, Mfitumukiza Jean Claude, Imanizabayo Eric, Munyaneza Didier  na Nduwayo Eric bagiye imbere bacika abandi
Bamaze kugenda ibilometero nka 30 abakinnyi batanu barimo Nsengimana Jean Bosco, Mfitumukiza Jean Claude, Imanizabayo Eric, Munyaneza Didier na Nduwayo Eric bagiye imbere bacika abandi
Byukusenge Patrick usanzwe ari kapiteni wa Team Rwanda mbere yo gutangira isiganwa
Byukusenge Patrick usanzwe ari kapiteni wa Team Rwanda mbere yo gutangira isiganwa
Gasore Hategeka ushobora gushyiraho agahigo ko gukina Tour du Rwanda zose uko ari 10 kuva yaba mpuzamahanga naramuka agiriwe icyizere uyu mwaka
Gasore Hategeka ushobora gushyiraho agahigo ko gukina Tour du Rwanda zose uko ari 10 kuva yaba mpuzamahanga naramuka agiriwe icyizere uyu mwaka
Hadi Janvier niwe wari uyoboye itsinda rya kabiri
Hadi Janvier niwe wari uyoboye itsinda rya kabiri
Hasigaye ibirometero nka bitanu abari imbere nab bigabanyijemo ibice, Munyaneza na Nsengimana bajya imbere gutsinda
Hasigaye ibirometero nka bitanu abari imbere nab bigabanyijemo ibice, Munyaneza na Nsengimana bajya imbere gutsinda
Nsengimana yahembwe na Skol nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere
Nsengimana yahembwe na Skol nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere
Mfitumukiza Jean Claude (uwa mbere ibumoso) yaje gusigara abandi bane baramusiga
Mfitumukiza Jean Claude (uwa mbere ibumoso) yaje gusigara abandi bane baramusiga
Mugisha Moise usanzwe akinira Fly Cycling Club ya Skol wigaragaje muri uyu mwaka
Mugisha Moise usanzwe akinira Fly Cycling Club ya Skol wigaragaje muri uyu mwaka
Mugwaneza Ernest uyobora Cogebanque ishami rya Karongi ari kumwe na Iyamuremye Antoine na Mukabanana Theonestine bari bahagarariye iyi banki itera inkunga ibikorwa byose by'amagare
Mugwaneza Ernest uyobora Cogebanque ishami rya Karongi ari kumwe na Iyamuremye Antoine na Mukabanana Theonestine bari bahagarariye iyi banki itera inkunga ibikorwa byose by'amagare
Alice Mbayiha ushinzwe gutegura ibikorwa  muri Skol, uruganda rutera inkunga amarushanwa y'amagare mu Rwanda
Alice Mbayiha ushinzwe gutegura ibikorwa muri Skol, uruganda rutera inkunga amarushanwa y'amagare mu Rwanda
Nsengimana ashyikirizwa ibihembo
Nsengimana ashyikirizwa ibihembo
Munyaneza na Nsengimana bageranye ku murongo
Munyaneza na Nsengimana bageranye ku murongo