Mbere y’uko agace ka gatandatu ari nako ka nyuma k’iri siganwa gakinwa, n’ubundi uyu musore niwe wahabwaga amahirwe yo kwegukana isiganwa kuko yari imbere y’abandi aho yarushaga Umunya-Angola wari umukurikiye iminota 09:04’.
Agace ka gatandatu k’iri siganwa katangiye saa 11:54 (12:54 ku isaha y’i Kigali) muri Komine ya N’sele i Kinshasa ahitwa Sefari Beach.
Abasiganwa 53 nibo barushanyijwe ku ntera y’ibilometero 100 yaheraga N’sele (Safari beach) ikarangirira ahitwa Place du Cinquantenaire wanyuze mu mihanda irimo Boulevard Lumumba, Sendwe n’ahandi.
Umunya-Burikina Faso, Nikema Bachirou, niwe waje kwegukana aka gace aho yakoresheje amasaha 2:12’, ugereranyije akaba yakoreshaga umuvuduko wa kilometero 40 mu isaha.



















TANGA IGITEKEREZO