Uyu mugabo ukinira ikipe ya Israel Start-Up Nation ngo, ubwo hakinwaga agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2020 bava i Kigali berekeza i Huye, ngo yakoresheje imiti y’indwara ya Asthma yitwa Terbutarine kandi itemewe.
Nyuma y’ibi, uyu mugabo yahise afatirwa na UCI ibihano birimo guhagarikwa amezi ane adakina umukino n’umwe ndetse yamburwa n’umwanya wa gatatu yari yegukanye muri Tour du Rwanda 2020.
Ikipe ye ya Israel Start-Up Nation ivuga ko itari yigeze imenya ko uyu mukinnyi yakoresheje iyi miti, mu gihe umukinnyi we avuga ko atayinyweye nk’imiti yongera imbaraga, ko ahubwo byatewe n’uburwayi bwa Asthma arwaye kuva mu bwana bwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!