00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Sylvan Adams wa Israel–Premier Tech wifuza guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 February 2023 saa 10:52
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu Biro bye nyirikipe yo gusiganwa ku magare, Israel–Premier Tech yo muri Israel, Slyvan Admas, wifuza guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, bagirana ibiganiro.

Uyu mugabo wari kumwe n’itsinda rimuherekeje hamwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda Ferwacy, Murenzi Abdallah bahuye n’Umukuru w’Igihugu muri Village Urugwiro kuri uyu wa 23 Gashyantare 2023 nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje.

Uyu mushoramari wihebeye umukino wo gusiganwa ku magare akunze kugaragaza ko yifuza gukorana n’u Rwanda mu kuwuteza imbere ndetse hari n’ibikorwa yatangiye gukora muri urwo rwego.

Muri uku kwezi mu Karere ka Bugesera, Sylvan Adams aherekeje bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe ya Israel–Premier Tech batashye ku mugaragaro ikibuga “The Field of Dreams” kigizwe n’ibibuga bibiri by’umukino w’Amagare bizwi nka ‘pump track’ na ‘race track’ ari kuhubaka.

Yagaragaje ko ari igice kimwe kimaze kuzura neza nubwo hazakomeza gukorwa ibindi bikorwa cyane ko ngo kubaka ibikorwa nk’ibyo bishingiye ku kuba u Rwanda na Israel ari ibihugu bifite amateka ajya gusa.

Ati “Twahisemo kubaka iki kibuga kubera impamvu ebyiri: Iya mbere ni uko nk’Abayahudi twifuza gukora ibintu byiza ku Isi, turi hano uyu munsi kubera indangagaciro zacu n’umuco wacu. Turi mu Rwanda kubera ko mwanyuze mu bihe bikomeye mu bihe biheruka, nk’uko byagenze no ku Bayahudi na bo bakorewe Jenoside.”

Biteganyijwe ko umushinga wo kubaka iki kibuga uzatwara miliyari 40 Frw uri mu byiciro bitatu aho icyiciro cya mbere cyari ukubaka “pump track”, icya kabiri kikaba kuzuza neza “Race track” mu gihe icya gatatu kizaba kubaka amazu ya “académie” izahabwa abatoza, ikigishirizwamo abana baturutse hirya no hino mu gihugu.

Uretse ibi uyu mugabo yatangije #RaceForChange ni gahunda yatangiye mu 2021 ubwo Israel Premier Tech [icyo gihe yari ikiri Israel Start-Up Nation] yahaga Bugesera Cycling amagare 60 mu byiciro bibiri hagati ya Gicurasi na Kanama.

Sylvan Adams, ku wa 29 Mata 2021 yagiranye ibiganiro na Ferwacy harebwa uburyo yagira yafasha mu guteza imbere amagare mu Rwanda.

Bemeranyije byinshi birimo no gukarishya ubumenyi ku Banyarwanda ndetse no guhana abakinnyi ndetse ku ikubitiro yoherezwa mu gutera inkunga ikipe ya Bugesera Cycling Team.

Ikipe ya Israel Premier Tech yitabiriye Tour du Rwanda 2023 irangajwe imbere n’Umwongereza, Chris Froome, wibitseho Tour de France inshuro enye nubwo nta kinini arakora muri iyi Tour du Rwanda ahamaze gusozwa uduce dushanu.

U Rwanda kandi rukomeje imyiteguro ya Shampiyona y’Isi y’Amagare biteganyijwe ko ruzakira mu 2025.

Uyu mugabo yiyemeje guteza imbere umukino w'Amagare mu Rwanda
Perezida Kagame aganira na Sylvan Adams
Sylvan Adams n'itsinda bari kumwe bakiriwe na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages