Mu ijambo yagejeje ku banyarwanda rifungura umwaka wa 2019, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi byiza u Rwanda rwagezeho mu mwaka ushize ndetse n’ibindi biri imbere.
Muri ibyo harimo umusaruro mwiza wabonetse mu mikino by’umwihariko uwo gusiganwa ku magare, kuko ikipe y’igihugu y’u Rwanda yegukanye amasiganwa mpuzamahanga atandukanye ku mugabane wa Afurika, initabira andi akomeye ku Isi.
Yagize ati “Mu bindi nk’imikino, abanyarwanda berekanye ubushobozi bitwara neza ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu gusiganwa ku magare.”
Ibyo Team Rwanda yagezeho muri 2018
Uyu mwaka watangiye Abanyarwanda bari mu birori kuko Areruya Joseph uvuka i Kayonza yabaye Umunyarwanda wa mbere, wegukanye isiganwa riri ku cyiciro cya 2.1, La Tropicale Amissa Bongo 2018 yabaye hagati ya tariki 15 na 21 Mutarama 2018.
Yabikoze mu myenda ya Team Rwanda, afatanyije na Munyaneza Didier, Ndayisenga Valens, Ruberwa Jean, Ukiniwabo Jean Paul René na Uwizeyimana Bonaventure.
Ibyishimo byakomeje tariki 4 Gashyantare 2018, ubwo ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yari igizwe na Mugisha Samuel, Munyaneza Didier, Ukiniwabo René Jean Paul, Ruberwa Jean na Hakiruwizeye Samuel bafashatanyije na Areruya Joseph kwegukana isiganwa mpuzamahanga ‘Tour de l’espoir’ ryabereye muri Cameroun.
Byatumye u Rwanda rubona itike ya Tour de France y’abatarengeje imyaka 23 (Tour de l’Avenir), isiganwa ryabereye mu Bufaransa hagati ya 17 na 26 Kanama 2018.
Abanyarwanda begukanye Tour du Rwanda ku nshuro ya kane bikurikiranya. Tariki 12 Kanama 2018, Mugisha Samuel yambitswe umwenda w’umuhondo kuri Stade ya Kigali, nyuma yo kuzenguruka uduce turindwi dutandukanye tw’u Rwanda.
Uyu musore w’imyaka 20 uvuka i Nyabihu yegukanye Tour du Rwanda akoresheje amasaha 24, iminota 26 n’amasegonda 53 akurikirwa n’undi munyarwanda, Uwizeye Jean Claude ukinira POC Côte de Lumière yo mu Bufaransa amurusha amasegonda 21.



















TANGA IGITEKEREZO