David Lappartient w’imyaka 45 watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) mu 2017, ari mu Rwanda aho yaje kwifatanya na Ferwacy muri Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 10 kuva kuri iki Cyumweru tariki 5 Kanama 2018.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, uyu muyobozi ari kumwe na Dr Mohamed Wagih Azzam uyobora Impuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri Afurika na Aimable Bayingana uyobora umukino mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, asobanurirwa uko Jenoside yo mu 1994 yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’uko yahagaritswe n’ ingabo zari iza RPA.
Amaze kureba amashuro n’amafoto agaragaza ubugome bw’indengakamere Jenoside yakoranywe, David Lappartient yashimiye abagize umutima wo kwitanga bakayihagarika, ashima intambwe u Rwanda rugezeho anasaba ko itazongera kuba ahandi hose ku Isi ukundi.
Yagize ati “Ni ibintu bigoye cyane kubireba. Ubusanzwe narinzi ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ariko gusura uru rwibutso bituma umenya neza uko abantu bashobora guhinduka nk’abasazi. Ariko ikiza mu Rwanda ni uko mutazigera mwibagirwa ibyabaye kandi mukaba mwarabashije kongera gukorera hamwe nk’umuryango mushakira igihugu ejo heza hazaza."
Perezida wa Ferwacy Bayingana Aimable yatangaje ko Lappartient yanishimiye urwego umukino w’amagare ugezeho mu Rwanda n’uruhare wagize mu kongera kubaka umuryango wari watandukanye, akaba yaremeye kuzakomeza kuwutera inkunga mu buryo butandukanye by’umwiharimo mu kuzamura impano z’abakiri bato.
Lappartient azitabira itangizwa rya Tour du Rwanda kuri iki Cyumweru mu Karere ka Rwamagana, ya 10 kuva yaba mpuzamahanga mu 2009 ikazaba ari nayo ya nyuma ibaye iri ku bipimo bya 2.2 kuko umwaka utaha izajya kuri 2.1 bizayigira iya mbere ikomeye muri Afurika kimwe na La Tropical Amissa Bongo.










Ibitekerezo 0