Tour du Rwanda ya 2021 yagombaga kuba muri Gashyantare, ariko yimurirwa hagati ya tariki ya 2 n’iya 9 Gicurasi kubera icyorezo cya COVID-19.
Umuyobozi wayo, Kamuzinzi Freddy, yabwiye IGIHE ko Perezida wa UCI, David Lappartient, azitabira Tour du Rwanda 2021 ndetse hazaba hari n’ikipe tekinike yo muri UCI izasuzuma niba u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuzakira Shampiyona y’Isi ya 2025 ruheruka gusaba, aho ruhanganye na Maroc.
Ati “[Icyo nasaba Abanyarwanda] Twese dufatanye iki gikorwa kigende neza, tunagaragarize Isi ko u Rwanda ruzi icyo rukora kandi turi abaturage bubahiriza amabwiriza kugira ngo iki gikorwa kizagende neza.”
“Twibuke ko uyu mwaka hazaza Perezida wa UCI [David Lappartient], mu rwego rwo kwerekana uko duhagaze ni byiza ko Abanyarwanda bose badufasha kugira ngo tugaragarize Isi yose ko tuzi kandi twiteguye ibyo turigukora.”
Yakomeje agira ati “Hazaza ikipe tekinike ya UCI, urumva ibyo bintu byose bisaba ko twese dufatanya. Nasaba Abanyarwanda rwose kuzakomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19.”
Tariki 11 Nzeri 2019 ni bwo abari bahagarariye Leta y’u Rwanda ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) bagejeje ubusabe mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) ko umujyi wa Kigali wazakira Shampiyona y’Isi 2025.
U Rwanda na Maroc ni byo bihugu bihanganiye kuzavamo kimwe kizakira iryo rushanwa rizaba ribereye bwa mbere muri Afurika . U Bubiligi buzakira iry’uyu mwaka, hakurikireho Australia (2022), Écosse (2023) n’u Busuwisi (2024).
David Lappartient uyobora UCI, yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2018, aho yakurikiye Tour du Rwanda y’uwo mwaka, agasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali n’Ikigo cy’Amagare cya Musanze.
Mu mwaka ushize, Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, Amina Lanaya yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, akurikira isozwa rya Tour du Rwanda 2020 ndetse akaba yaranasuye Ikigo gitorezwamo abakinnyi b’umukino w’amagare mu Rwanda (Africa Rising Cycling Center) giherereye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!