Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, Polisi y’u Rwanda yiseguye ku bakoresha imihanda izanyuramo amagare mu isiganwa rya Tour du Rwanda.
Iryo tangazo rigira riti “Turamenyesha abaturarwanda bose ko kubera isiganwa ry’amagare ku nshuro ya 13, riteganyijwe kuri uyu wa 2 Gicurasi 2021 imihanda ikurikira izaba ifunze guhera saa Yine za mu gitondo kugeza saa Sita na mirongo ine n’itanu.”
Imihanda izaba ifunze mu gihe cy’isiganwa irimo uva kuri Kigali Arena - Le Printemps - KIE - Kwa Rwahama - Umushumba Mwiza – La Parisse - Kuri 12 - Murindi - Inyange Industries - Masaka Hospital – Kabuga - Nyagasambu - Rwamagana Poids Lourd - Sitasiyo SP - Dereva Hotel Kuzenguruka Rwamagana inshuro 10 bava kuri Dereva Hotel - Rwamagana Ville - Poids Lourd – Sitasiyo SP.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda ryijeje Abanyarwanda ko izaherekeza abasiganwa hose mu gihugu.
Yibukije Abanyarwanda ko icyorezo cya Covid-19 kigihari bityo bakwiye kuzitwararika ku mabwiriza yo kucyirinda mu gihe bazaba bari gukurikirana iri rushanwa.
Yakomeje iti “Tuributsa abafana ndetse n’abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare ko Coronavirus igihari, ko kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda bigikomeje, cyane cyane aho abasiganwa bazaca hose ndetse n’aho isiganwa rizajya rirangirira.”
Polisi yaboneyeho gusaba abazaba bari ku mihanda bakurikirana isiganwa gukurikiza amabwiriza bazajya bahabwa n’abapolisi, bakirinda icyo ari cyo cyose cyateza impanuka nko kwegera cyane inkengero z’umuhanda cyangwa kujyana abana no kubasiga bonyine hafi y’umuhanda.
Tour du Rwanda ya 2021 yari iteganyijwe tariki ya 21-28 Gashyantare, ariko yimurirwa tariki ya 2-9 Gicurasi 2021 kubera icyorezo cya COVID-19.
Kuri iyi nshuro yayo ya 13 igiye kuba kuva ibaye mpuzamahanga, Tour du Rwanda izitabirwa n’amakipe 16 arimo atatu yo mu Rwanda.
- Amakipe yemerewe kuzitabira Tour du Rwanda 2021
Amakipe ane y’ibihugu
• Team Rwanda
• Team Eritrea
• Team Algeria
• Team Ethiopia
Amakipe akina amarushanwa yo ku mugabane/UCI Continental Teams
• Benediction Ignite/Rwanda
• SACA/Rwanda
• Pro-Touch/USA
• Bike Aid/yo mu Budage
• TSG TERENGGANU /Malaysie
• Medellin/Colombia
• Tarteletto-Isorex/U Bubiligi
• Wildlife Generation Pro Cycling
Amakipe y’ababigize umwuga
• Total Direct Energie/France
• Team B&B Hotels/France
• Androni Giocatolli Sidermec/Italie
Amakipe akina amarushanwa akomeye ku Isi/World Tour Teams
• Israel Start-Up Nation/Israel
Uduce tugize Tour du Rwanda 2021
• Agace ka mbere: Tariki ya 2 Gicurasi: Kigali Arena- Rwamagana (ibilometero 115,6)
• Agace ka kabiri: Tariki ya 3 Gicurasi: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)
• Agace ka gatatu: Tariki ya 4 Gicurasi: Nyanza- Gicumbi (ibilometero 171,6)
• Agace ka kane: Tariki ya 5 Gicurasi: Kimironko - Musanze (ibilometero 123,9)
• Agace ka gatanu: Tariki ya 6 Gicurasi: Nyagatare- Kimironko (ibilometero 149,3)
• Agace ka gatandatu: Tariki ya 7 Gicurasi: Kigali (KBC)- Kigali (Mont Kigali) (ibilometero 152.6)
• Agace ka karindwi: Tariki ya 8 Gicurasi:Kigali (Nyamirambo)- Mont Kigali ( ITT- ibilometero 4.5)
• Agace ka munani: Tariki ya 9 Gicurasi: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) (ibilometero 75,3)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!