Mugenzi we Katie Archibald ni we watangaje aya makuru avuga ko yagize ikibazo cy’umutima guhumeka bitangira kugorana kugeza ubwo ashizemo umwuka.

Mu itangazo Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare muri Écosse ryavuze ko buri muntu ufite aho ahuriye n’umukino w’amagare muri Écosse, ababajwe n’urupfu rwa Rab Wardell.

Riti “Rab yari umunyonzi utangaje, inshuti, amabasaderi wa siporo yacu, azakumburwa na buri wese. Dukomeje umuryango n’inshuti muri ibi bihe bikomeye.”

Rab yatangiye umukino wo gusiganwa mu misozi ku magare nk’uwabigize umwuga, uyu mwaka.

Rab Wardell yitabye Imana nyuma y'iminsi ibiri atwaye shampiyona y'amagare muri Écosse
Rab Wardell yitabye Imana nyuma y'iminsi ibiri atwaye shampiyona y'amagare muri Écosse
Rab Wardell yapfuye ku myaka 37 y'amavuko
Rab Wardell yapfuye ku myaka 37 y'amavuko