Yabigarutseho nyuma yo kubona uburyo muri iki gihe urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu itegurwa rya Tour du Rwanda. Rubarizwa mu mirimo yose, yaba ibanziriza isiganwa n’indi ijyana naryo.

Yavuze ko ubumenyi bari kugira ndetse n’inararibonye bari kunguka aribyo bizateza imbere Tour du Rwanda mu myaka izaza.

Ku giti cye, yavuze kandi ko iyi Tour du Rwanda ari kuyungukiramo byinshi ku buryo azamura ubumenyi buzamufasha gutara inkuru mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira Shampiyona y’Isi mu mukino w’amagare mu 2025.