Romain Bardet na Frank van den Broek basoje bakoresheje amasaha atanu, iminota irindwi n’amasegonda 22 ku ntera y’ibilometero 206 byakiniwe mu Butaliyani, bakurikirwa na Wout van Aert basize amasegonda atanu.
Umwanya wa kane wariho Tadej Pogacar nawe wasizwe atanu ndetse ikaba inshuro ya kabiri yikurikiranya aba uwa kane mu isiganwa rya Tour de France cyane ko ari nako byagenze mu 2023.
Ni ku nshuro ya mbere Romain Bardet yegukanye agace muri Tour de France ndetse akanambara umwambaro w’umuhondo, aho yahise avuga ko ari ikimenyetso cy’ibyiza biri imbere.
Ati “Nashakaga gusoza nyoboye nubwo bitari akazi koroshye, hari ikimenyetso cya byinshi bigomba kugerwaho muri uyu mwaka, ndetse iki ni ikimenyetso, navuga ko bidasanzwe ariko iki nicyo gihe.”
Mu isiganwa, Umutaliyani Michelle Gazzoli ukinira Astana Qazaqstan Team yavuye mu isiganwa kubera ubushyuhe bwinshi bwatumaga ava amaraso ku mavi yombi.
Uko abakinnyi 10 ba mbere bakurikiranye ku Gace ka Mbere
1. Romain Bardet (Umufaransa) Team DSM-Firmenich PostNL
2. Frank van den Broek (Umudage) Team DSM-Firmenich PostNL
3. Wout van Aert (Umubiligi) Team Visma - Lease a Bike
4. Tadej Pogacar (Umunya-Slovenia) UAE Team Emirates
5. Maxim Van Gils (Umubiligi) Lotto - Dstny
6. Alex Aranburu (Umunya-Espagne) Movistar Team
7. Mads Pedersen (Umunya-Denmark) Lidl-Trek
8. Remco Evenepoel (Umubiligi) Soudal-Quick-Step
9. Pello Bilbao (Umunya-Espagne) Bahrain Victorious
10. Alberto Bettiol (Umutaliyani) EF Education–EasyPost



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!