00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rugambwa Jean Baptiste wazamuye benshi mu bakina amagare yashyinguwe (Amafoto)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 July 2018 saa 10:41
Yasuwe :

Benshi mu muryango mugari w’abakunzi b’umukino w’amagare, inshuti n’abavandimwe bifatanyije n’umuryango wa Rugambwa Jean Baptiste wazamuye benshi mu bakina amagare mu Rwanda mu muhango wo kumusezera bwa nyuma kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nyakanga.

Rugambwa Jean Baptiste wari umutoza n’umuyobozi w’ikipe ya Les Amis Sportif y’i Rwamagana yitabye Imana ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga nimugoroba azize impanuka yakoze ava i Rubavu ahari hasorejwe amarushanwa ategura Tour du Rwanda 2018 atashye na moto agongana n’imodoka i Musanze.

Umuhango wo kumuherekeza mu cyubahiro wabereye mu Karere ka Rwamagana aho yari atuye, waranzwe n’amarira n’agahinda ku bana be, abakinnyi n’abayobozi b’umukino w’amagare kimwe n’inshuti n’abavandimwe ku bwo kubura umwe mu bari inkingi ya mwamba muri uyu mukino ndetse wawitangiye igihe kinini mu buzima bwe.

Mu basezeye bwa nyuma kuri Rugambwa harimo Aimable Bayingana uyobora Ferwacy, Visi Perezida wa Komite Olempike Bizimana Festus, abanyamakuru batandukanye b’imikino, abakanyujijeho hafi ya bose mu gusiganwa ku magare n’abakina uyu mukino muri iki gihe na Haruna Niyonzima usanzwe ari kapiteni w’Amavubi.

Hari kandi abahagarariye Cogebanque isanzwe itera inkunga ikipe ya Les Amis Sportif n’Umuyobozi mukuru w’Impuzamakoperative atwara abagenzi mu Rwanda, RFTC Col.Twahirwa Dodo, nyakwigendera akaba yari umwe mu bakozi b’iki kigo anagihagarariye muri Rwamagana.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Amaible Bayingana, yavuze ko babuze umuntu w’ingirakamaro wakundaga uyu mukino akanawitangira

Yagize ati "Tubuze Imena mu magare. Uretse imfubyi z’abana asize, no muri Siporo asize imfubyi nyinshi kuko yazamuye benshi ariko yaragifite n’abandi benshi bategereje ubunararibonye bwe ngo begere hejuru."

Mu kwereka abari aho akamaro katagereranywa ka Rugambwa mu guteza imbere umukino w’amagare, Bayingana yabahaye urugero rw’uburyo muri Tour du Rwanda enye ziheruka, eshatu zatwawe nabo yatoje barimo Ndayisenga Valens ufite ebyiri na Areruya Joseph.

Col.Twahirwa Dodo nawe uri mu bakoranye cyane na Rugambwa yagize ati "Nabanye na John imyaka myinshi. Twabanje gukorana muri Atraco turimukana tujyana muri RFTC. Aho hose yarangwaga n’indangagaciro nziza ndetse no kwitanga cyane. Ni umwe mu bantu bagiraga ubwitange mu kazi ku buryo budasanzwe."

Yakomeje agira ati "Yafatanyaga inshingano zo kurera abana, gutoza no kuyobora muri RFTC kandi byose akabikora neza."

Uwimana Jeannette, umugore wa nyakwigendera yashimiye abaje gufata umuryango mu mugongo abizeza ko bazakora uko bashoboye kose bakusa ikivi Rugambwa yatangije.

Rugambwa Jean Baptiste yari muntu ki?

Rugambwa wari ufite umugore umwe n’abana umunani, yavutse tariki 12 Gashyantare 1966 avukira mu Karere ka Rwamagana ari naho yize amashuri abanza gusa kubera uburyo mu gihugu bitari byifashe neza bitewe n’amateka ntiyabashije gukomeza.

Yaje gukora mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu anaba umuyobozi w’iyahoze ari Atraco akomereza muri RFTC akabifatanya no gutoza abana gutwara amagare mu ikipe ya Les Amis Sports yari anabereye umuyobozi.

Muri iyi kipe yazamuye impano za benshi barimo Niyonshuti Adrien, Areruya Joseph, Ndayisenga Valens na Uwizeyimana Jean Claude kuri ubu abo bose bakaba bari gukina hanze y’u Rwanda nkababigize umwuga babikesha ubwitange bwa Rugambwa.

Inshuti n'abavandimwe ubwo basezeraga kuri nyakwigendera
Uhereye iburyo Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare, Bayingana Aimable ari kumwe na Col. Twahirwa Dodo bari bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, ni umwe mu bafashe mu mugongo umuryango wa nyakwigendera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages