Nk’uko Bike Aid yabitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa interineti, yemeje ko yamaze kugura Rugg Thimothy akazatangira kuyikinira mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2017 mu masiganwa atandukanye i Burayi no muri Afurika.

Rugg w’imyaka 31 ni umwe mu bakinnyi bigaragaje bikomeye muri Tour du Rwanda aho yegukanye agace gafungura isiganwa (Prologue) ndetse aza no kwanikira abandi mu gace ka gatatu kavaga i Karongi gasoreza i Rusizi, aho yafashe umwanya wa mbere akurikirwa na Areruya Joseph.

Tour du Rwanda, umwihariko w'ibitazamuva mu mutwe

Uyu mugabo usanzwe ari umuhanga mu bya mudasobwa n’umunyamuziki, abajijwe ibihe byiza yaba yarigeze agira mu mukino w’amagare, yashimangiye ko kwitwara neza muri Tour du Rwanda ari ikintu atazibagirwa na rimwe.

Ati “Ibihe bibiri byiza nagize bihora bingaruka mu bitekerezo, ku ruhande rumwe ni ubwo nahembwaga nk’umukinnyi uhatana kurusha abandi mu gace ka nyuma ka American Tour aho nashyikirijwe umwambaro w’umukinnyi uhatana na Greg Lemond, Umunyamerika wegukanye Tour de France.”

“Ikindi ni ukwegukana agace ka gatatu ka Tour du Rwanda uyu mwaka, ibi nibyo bihe by’ingenzi nagize ariko by’umwihariko Tour du Rwanda ni ikintu kitazamva mu mutwe na rimwe.”

Yavuze ko azafasha bagenzi be asanze muri iyi kipe kurushaho kwitwara neza,ndetse barushaho kubaka ikipe ikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

Rugg washimishije abafana cyane kubera uburyo atatinyaga kunywera inzoga ku karubanda ubwo yabaga yegukanye agace, umwaka utaha ashobora kongera kwitabira Tour du Rwanda noneho atari kumwe n’ikipe ya Lowestrates.ca ahubwo akazaba afatanya n’abakinnyi bakomeye barimo Nsengimana Jean Bosco wegukanye iri siganwa muri 2015 ariko utarahiriwe n’iy’uyu mwaka.

Rugg yaguzwe na Bike Aid ikinamo Nsengimana Jean Bosco
Rugg yaguzwe na Bike Aid ikinamo Nsengimana Jean Bosco
Uretse kwitwara neza, Rugg yagaragaje udushya muri Tour du Rwanda 2016 anywera inzoga ku karubanda
Uretse kwitwara neza, Rugg yagaragaje udushya muri Tour du Rwanda 2016 anywera inzoga ku karubanda