Amakipe umunani y’umukino wo gusiganwa ku magare aturutse mu bice bitandukanye by’igihugu arahanganira ‘Race for Culture’, isiganwa risoza andi ya Rwanda Cycling Cup biteganyijwe ko izegukanwa n’ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Biteganyijwe ko iri siganwa rizitabirwa n’abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda bamaze iminsi mu kiruhuko badakora imyitozo ariko bamaze kuyitangira; Areruya Joseph wa Team-Delko-Marseille-Provence, Valens Ndayisenga na Jean Claude Uwizeye ba Pays Olonne Cycliste Côte de Lumière yo mu Bufaransa na Mugisha Samuel wa Team Dimension Data yo mu Butaliyani.
Abagabo bazahaguruka mu Mujyi wa Nyanza saa tatu basoreze mu Mujyi wa Rwamagana ku ntera ya 157 Km, banyuze mu duce twa; Nyanza- Muhanga – Nyabugogo – kuri Yamaha – ku Kinamba – UTEXIRWA – Kibagabaga – Kimironko – Zindiro – Economic zone – ku Mulindi – Kabuga –Musha- Rwamagana.
Abagore n’ingimbi (abahungu batarengeje imyaka 18) bo bazahaguruka mu Mujyi wa Muhanga basoreze i Rwamagana banyuze muri izi nzira ku ntera ya kilometero 114.
Bitewe nuko ari isiganwa risoza andi ya Rwanda Cycling Cup 2018 itegurwa na Ferwacy, ku nkunga ya Cogebanque na Skol, nirisozwa hazahembwa abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino imbere mu gihugu.
Ni inshuro ya mbere kuva Rwanda Cycling Cup yatangira muri 2015, Race for Culture ikinwe abasiganwa badasoreza i Nyanza ahubwo ariho ihaguruka yerekeza mu tundi turere.
Ubwo Rwanda Cycling Cup yaherukaga gukinwa abasiganwa basoreza mu karere ka Rwamagana hari tariki 23 Nzeri 2017 muri ‘Muhazi Challenge’, intsinzi yatashye muri Benediction Club kuko imyanya itatu ya mbere yegukanywe na Byukusenge Patrick, Jean Bosco Nsengimana na Didier Munyaneza.


















TANGA IGITEKEREZO