Ubusanzwe aya marushanwa azenguruka u Rwanda umwaka wose, amaze kuba inshuro enye, yatangiraga mu mpera za Werurwe cyangwa mu ntangiriro za Mata.
Nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’Umuyobozi wa Ferwacy, Bayingana Aimable, ay’uyu mwaka azatangira muri Gicurasi bitewe n’uko mu gihe yari asanzwe atangiramo, habaye Tour du Rwanda 2019.
Yagize ati “Ubusanzwe Rwanda Cycling Cup yatangiraga muri Werurwe ariko uyu mwaka harimo Tour du Rwanda, nyuma hazamo icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku buryo nta mwanya uhagije wari uhari wo gutegura aya marushanwa.”
“Tumaze iminsi turi kuganira n’abaterankunga bacu kandi imyiteguro ya Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka igeze kure, izatangira mu kwezi gutaha, kwa Gatanu. Abaterankunga bacu baracyari COGEBANQUE na SKOL nta cyahindutse n’amakipe nta kirahinduka. Mu minsi iri imbere nibwo tuzatangaza amatariki Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka izaberaho.”
Mu gihe u Rwanda rwateguraga Tour du Rwanda yari ku rwego rwa 2.2 yabaga mu Ugushyingo, iy’uyu mwaka yari kuri 2.1 yabaye guhera tariki ya 24 Gashyantare kugeza ku ya 3 Werurwe 2019.
Cycling Cup ni amarushanwa ngarukamwaka ategurwa na Ferwacy kuva mu 2015. Yashyizweho mu rwego rwo kongerera imyitozo n’ubunararibonye abakinnyi by’umwihariko abadakina mu Ikipe y’igihugu batitabira amasiganwa menshi mpuzamahanga.
Rwanda Cyling Cup ya 2018 yatangiye muri Werurwe, yegukanwe na Gasore Hategeka wa Nyabihu Cycling Club mu Ukuboza 2018, uyu akaba yaranatwaye iya 2016.



















TANGA IGITEKEREZO