Ibi byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy), biciye mu itangazo ryagenewe abanyamakuru.
Iri tangazo rigira riti “Nyuma yo kubiganiraho n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu cyacu, iyi shampiyona isubitswe kugira ngo hubahirizwe ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 bigaragara ko cyongeye ubukana.”
Ntabwo higeze hatangazwa igihe gishya iyi shampiyona izabera.
Abasiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (ITT) bari kuzakinira mu Bugesera mu gihe isiganwa risanzwe ryo ryari kuzanyura Kanyinya-Base-Gicumbi-Gasanze (Gasabo).
Shampiyona y’umukino w’amagare yaherukaga gukinwa muri Kamena 2019.
Shampiyona y’igihugu iheruka yegukanywe na Uwizeyimana Bonaventure mu cyiciro cy’abakuru (Men Elite), Gahemba Bernabe mu ngimbi (Juniors), Ruberwa Jean Damascène mu batarengeje imyaka 23 na Nzayisenga Valentine mu cyiciro cy’abagore.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!