Skol isanzwe ari umuterankunga w’imena wa Tour du Rwanda n’amagare mu gihugu muri rusange kuko igira ikipe yayo, Fly Cycling Club ikaba umuterankunga mukuru wa Benediction Club y’i Rubavu ndetse ikanatera inkunga amasiganwa atandukanye arimo Rwanda Cycling Cup.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Umuyobozi wa SKOL mu Rwanda Ivan Wullfaert na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Bayingana Aimable, basinye amasezerano avuguruye azamara imyaka itatu guhera mu 2019.
Aganira n’abanyamakuru, Bayingana yatangaje ko muri aya masezerano mashya SKOL yazamuye inkunga yari isanzwe itera Tour du Rwanda ahanini kubera ko umwaka utaha iri siganwa rizaba ryakuze.
Yagize ati "Ni amasezerano yo gutera inkunga Tour du Rwanda igiye kuzamuka ku rwego rwa 2.1 azamara imyaka itatu, 2019 kugera 2021. Kubera ko ririya siganwa rizaba rifite ubushobozi burenze ubwo twari dufite, SKOL nayo iragendana n’umuvuduko turiho."
Bayingana yirinze kuvuga inkunga SKOL izatanga mu mafaranga ariko ashimangira ko yisumbuye cyane ku yari isanzwe.
Umuyobozi wa SKOL mu Rwanda, Ivan Wullfaert, we yavuze ko gukorana n’umukino w’amagare ari ishema ku ruganda ayoboye kuko ari umwe mu ikomeye cyane mu gihugu kandi uhuza abantu b’ingeri zitandukanye.
Yagize ati "Ubusanzwe dufatanya na Ferwacy muri Rwanda Cycling Cup, dutera inkunga ikipe ya Benediction kimwe na Fly Cycling Club. Mu ndangagaciro z’umukino w’amagare harimo guhuza abantu bakomoka mu bihugu bitandukanye akaba ari nayo ndangagaciro ya SKOL, gutuma abantu basabana, bakishima."
Kuva mu 2019 Tour du Rwanda izahita iva ku rwego rwa 2.2 ku bipimo bya UCI ijye kuri 2.1 bizayihesha ububasha bwo kujya yitabirwa n’amwe mu makipe akomeye ku Isi ndetse ikazaba iri mu marushanwa abiri ya mbere akomeye muri Afurika kimwe na La Tropical Amissa Bongo yo muri Gabon.



















TANGA IGITEKEREZO