Uyu mukinyi w’imyaka 33 yakoze impanuka kubera ko yari atwariye ku muvuduko wo hejuru cyane muri aya marushanwa ya Vermont Overland.

Kuri iki Cyumweru nibwo umuyobozi wa Vermont Overland Ansel Dickey yatangaje urupfu rw’uyu mukinnyi.

Yagize ati "Vermont Overland yababajwe cyane n'urupfu rutunguranye rwa Suleiman Kangangi mu gihe irushanwa ryarimo riba. Yari inshuti nziza, umukinnyi utera imbaraga bagenzi be kandi w'intwari.”

“Kuri bagenzi be bakinanaga umukino w’amagare ndetse n'umuryango we muri rusange, turabihanganishije cyane. Abandi twihanganisha ni inshuti ze, Team Amani, ndetse n'abaturage ba Kenya bari kumwibuka uyu munsi.”

Ikipe ye Amani ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje amagambo akomeye ku kubura mugenzi wabo bakinanaga ari n’umuyobozi wabo.

Ati “Sule yari kapiteni mwiza, inshuti, umuvandimwe. Usibye n’ibyo yari se w’abana, umugabo w’umugore ndetse ari n’umwana ku babyeyi be. Buri wese muri abo asigaranye igikomere cyo kubura igihangange. Sule yari igihangange.”

“Kuva yari umuyobozi wacu, twari tuzi intego ze, nubwo tutakiri kumwe ariko azaduhora imbere nk'inyenyeri ituyoboye. Tuzakora cyane kugeza tugeze ku nzozi ze nk’uko yabitangije.”

Vermont Overland ni isiganwa ry’amagare ribera mu tuyira tw’igitaka turi mu misozi tungana na kilometero 59. Ku munsi Sule yaguye muri iri rushanwa, abagera kuri 900 ni bo bari bitabiriye isiganwa.

Ikipe ya Amani igizwe na bagenzi be baturutse mu Rwanda, Kenya na Uganda bihuriza hamwe.

Kangangi yegukanye umwanya wa gatatu muri Tour du Rwanda muri 2017, nyuma abona n’indi ntsinzi muri Rwandan Epic 2022 basiganwa mu byondo n’ubunyereri.

Sule asize agize uruhare mu iterambere ry’igihugu cye kuko kubera gusiganwa ku magare yagize uruhare mu bikorwa by’ubuzima n’uburezi muri Kenya.

Sule Kangagi ubwo yari muri Rwanda Epic 2022
Sule Kangagi ubwo yari muri Rwanda Epic 2022
Kangangi yazize impanuka mu masiganwa ya Vermont Overland Race muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Kangangi yazize impanuka mu masiganwa ya Vermont Overland Race muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Areruya Joseph wabaye uwa mbere 2017 yakurikiwe na Eyob Metkel (ibumoso) na Kangangi Suleiman (Iburyo) wabaye uwa gatatu
Areruya Joseph wabaye uwa mbere 2017 yakurikiwe na Eyob Metkel (ibumoso) na Kangangi Suleiman (Iburyo) wabaye uwa gatatu