Agace ko kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Nyakanga 2024, kakiniwe mu bilometero 197,7 kuva mu mujyi wa Loudenvielle berekeza Plateau de Beille, kakaba kasabaga imbaraga nyinshi kubera imisozi myinshi ikagize.
Pogačar w’imyaka 25 ni umwe mu bakinnyi beza muri iri siganwa mu kunyonga igare ahantu haterera, dore ko yaherukaga no kwitwara neza mu misozi bakinnye ku Gace ka Kane n’aka 14.
Uyu mukinnyi yanikiye mukeba we Jonas Vingegaard w’Umunya-Danemark wamukurikiye no kuri uyu munsi, akamushyiramo intera y’amasegonda amasegonda ari hejuru ya 40 cyane cyane mu bilometero 5 bya nyuma mu gihe yasoje agejejemo umunota umwe n’amasegonda umunani.
Si ugutwara agace no kugumana umwambaro w’umuhondo gusa kuko Pogačar kugeza ubu ariwe ufite amanota menshi y’ahazamuka (77), agakurikirwa na Vingegaard ufite 58.
Umubiligi Remco Evenepoel w’imyaka 24 niwe ukomeje kuba umukinnyi ukiri muto uri kwitwara neza kuko ayoboye abarimo Carlos Rodríguez na Santiago Buitrago.
Umunsi ukurikiyeho uzaba ari ikiruhuko, bakazasubukura tariki ya 16 Nyakanga hakinwa Agace ka 16 abakinnyi baturuka Gruissan berekeza Nîmes, aho bazakora ibilometero 188,6 hari imihanda irambuye yakunze guhira Umunya-Eritrea, Biniam Girmay.







Ibitekerezo 0