Buri cyumweru, Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa ku Magare ku Isi (UCI), rishyira hanze urutonde rw’uko abakinnyi, amakipe n’ibihugu bikurikiranye ku rutonde rw’Isi hakurikijwe amarushanwa aba yarakinwe.
Ku rutonde rwashyizwe hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Mata 2026, Umunya-Slovenia, Tadej Pogacar, yongeye kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 11.610, aho arusha Umunya-Denmark, Vingegaard Hansen Jonas amanota 4724,86.
Abandi bari muri batanu ba mbere ni Umunya-Mexique Del Toro Romero Isaac ukinira UAE Team Emirates XRG, Umubiligi Evenepoel Remco wa Red Bull - Bora - Hansgrohe n’Umwongereza Pidcock Tom ukinira Pinarello-Q36.5 Pro Cycling Team.
Abanyarwanda bakomeje kugira amanota make kuri uru rutonde, aho Niyonkuru Samuel wa Team Amani ari uwa 459 n’amanota 185, akaba yaramanutseho imyanya umunani ukurikije uko yari ahagaze mu cyumweru cyatambutse.
Mugisha Moise wa Benediction Banafrica Team umukurikiye ari ku mwanya wa 600 n’amanota 129,33, na we akaba yaramanutse imyanya icyenda ku rutonde rusange.
Mu makipe y’ibihugu ku mwanya wa mbere hari u Bubiligi n’amanota 21.129,19, ku mwanya wa kabira hakaba Denmark n’amanota 17.403,73, ku wa gatatu hakaba u Bufaransa n’amanota 16.568,9.
Slovenia ifite amanota 15.289 iri ku mwanya wa kane, naho ku mwanya wa gatanu hari u Bwongereza bufite amanota 14.156,14.
Ikipe y’Igihugu ya Eritrea ni iya 20 ku Isi n’amanota 4.086,88 ikaba iya mbere muri Afurika, naho u Rwanda rukaba ku mwanya wa 56 ku Isi n’amanota 591,32.
Ikipe ya Team Amani yo mu Rwanda ihagaze neza ku makipe meza muri Afurika, aho iri ku mwanya wa mbere n’amanota 347,66, igakurikirwa na Madar Pro Cycling Team yo muri Algeria na Tshenolo Pro Cycling Team yo muri Afurika y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!