Byukusenge Patrick, Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Nkundabera Eric na Uwiduhaye bagiriwe icyizere cyo kuzakina iri rushanwa rizaba hagati ya tariki 12 n’iya 21 Gicurasi 2024.
Ikipe y’Igihugu izahaguruka i Kigali ku wa Kane, tariki ya 9 Gicurasi, izatangira isiganwa ku wa Gatandatu ikina Agace ka Mbere kazahagurukira mu Mujyi wa Oran kerekeza i Sidi Bel Abbès ku ntera y’ibilometero 124.
Mu duce 10 tuzakinwa kugeza ku wa 21 Gicurasi, akarekare karimo ni aka Gatandatu kareshya n’ibilometero 186.5, kazakinwa ku wa 17 Gicurasi, kavuye i Bouira kagana i Sétif.
Team Rwanda yaherukaga muri iki gihugu mu 2016 aho yanegukanye rimwe mu masiganwa agize Grand Tour d’Algérie.
Icyo gihe, Areruya Joseph ni we wabaye uwa mbere muri Circuit International de Constantine.
Ku nshuro yaryo ya 24, ryitezwemo amakipe 17 arimo 11 yo hanze ya Algérie. Uretse Team Rwanda, andi makipe yo hanze arimo ayo mu Budage, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, Erythrée, Tunisie, Libye, Ibirwa bya Maurice, Malaisie n’u Buholandi.
Uduce tugize Tour d’Algérie 2024:
- 12 Gicurasi (Etape 1) : Oran-Sidi Bel-Abbès (124 km)
- 13 Gicurasi (Etape 2) : Sidi Bel-Abbès-Mostaganem (146 km)
- 14 Gicurasi (Etape 3) : Mostaganem- Ténès (156 km)
- 15 Gicurasi (Etape 4) : Chlef-Blida (154,3 km)
- 16 Gicurasi (Etape 5) : Blida-Bouira (129,5 km)
- 17 Gicurasi (Etape 6) : Bouira-Sétif (186,5 km)
- 18 Gicurasi (Etape 7) : Sétif-Constantine (129,4 km)
- 19 Gicurasi (Etape 8) : Constantine-Skikda (117,4 km)
- 20 Gicurasi (Etape 9) : Skikda-Annaba (126,5 km)
- 21 Gicurasi (Etape 10) : Annaba-Guelma-Annaba (148,5 km).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!