00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Team Rwanda igiye kwitabira Tour d’Algérie nyuma y’imyaka umunani

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 May 2024 saa 06:44
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’Umukino w’Amagare (Team Rwanda) igiye kongera kwitabira Tour d’Algérie Cycliste nyuma y’imyaka umunani itarikina, aho Umutoza David Louvet yitabaje abakinnyi batanu.

Byukusenge Patrick, Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Nkundabera Eric na Uwiduhaye bagiriwe icyizere cyo kuzakina iri rushanwa rizaba hagati ya tariki 12 n’iya 21 Gicurasi 2024.

Ikipe y’Igihugu izahaguruka i Kigali ku wa Kane, tariki ya 9 Gicurasi, izatangira isiganwa ku wa Gatandatu ikina Agace ka Mbere kazahagurukira mu Mujyi wa Oran kerekeza i Sidi Bel Abbès ku ntera y’ibilometero 124.

Mu duce 10 tuzakinwa kugeza ku wa 21 Gicurasi, akarekare karimo ni aka Gatandatu kareshya n’ibilometero 186.5, kazakinwa ku wa 17 Gicurasi, kavuye i Bouira kagana i Sétif.

Team Rwanda yaherukaga muri iki gihugu mu 2016 aho yanegukanye rimwe mu masiganwa agize Grand Tour d’Algérie.

Icyo gihe, Areruya Joseph ni we wabaye uwa mbere muri Circuit International de Constantine.

Ku nshuro yaryo ya 24, ryitezwemo amakipe 17 arimo 11 yo hanze ya Algérie. Uretse Team Rwanda, andi makipe yo hanze arimo ayo mu Budage, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, Erythrée, Tunisie, Libye, Ibirwa bya Maurice, Malaisie n’u Buholandi.

Uduce tugize Tour d’Algérie 2024:

  • 12 Gicurasi (Etape 1) : Oran-Sidi Bel-Abbès (124 km)
  • 13 Gicurasi (Etape 2) : Sidi Bel-Abbès-Mostaganem (146 km)
  • 14 Gicurasi (Etape 3) : Mostaganem- Ténès (156 km)
  • 15 Gicurasi (Etape 4) : Chlef-Blida (154,3 km)
  • 16 Gicurasi (Etape 5) : Blida-Bouira (129,5 km)
  • 17 Gicurasi (Etape 6) : Bouira-Sétif (186,5 km)
  • 18 Gicurasi (Etape 7) : Sétif-Constantine (129,4 km)
  • 19 Gicurasi (Etape 8) : Constantine-Skikda (117,4 km)
  • 20 Gicurasi (Etape 9) : Skikda-Annaba (126,5 km)
  • 21 Gicurasi (Etape 10) : Annaba-Guelma-Annaba (148,5 km).
Masengesho, Manizabayo, Byukusenge, Nkundabera na Uwiduhaye ni bo bazakina Tour d’Algérie
Team Rwanda igiye kwitabira Tour d'Algérie yaherukagamo mu 2016
Abakinnyi bari bamaze iminsi mu mwiherero i Musanze, ni bo bavuyemo batanu bazajya muri Algérie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages