Iyi kipe yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Gashyantare 2023, ahagana saa Kumi n’Ebyiri n’iminota 57.
Muri rusange, abakinnyi 12 ba Team Rwanda bari muri iyi Shampiyona yakinwe hagati ya tariki ya 8 n’iya 13 Gashyantare, batahanye imidali umunani.
Iyo irimo ibiri ya Zahabu kuri Uhiriwe Byiza Renus na Ingabire Diane n’itatu ya Feza kuri Mugisha Moïse, Ingabire na Nzayisenga Valentine.
Undi mudali wa Feza wegukanywe na Team Rwanda mu gukina abagabo bavanze n’abagore mu gihe hari n’indi ibiri ya Bronze yatwawe n’abagabo n’abagore mu gusiganwa n’ibihe.
Visi Perezida wa Mbere w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare (FERWACY), Karangwa François, yavuze ko bishimiye umusaruro babonye.
Yagize ati “Ni umusaruro twakiranye ibyishimo byinshi nyuma ya Covid-19 kuko batari baherutse amasiganwa.”
Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kwitegura Shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda mu 2025, hagiye kongerwa amasiganwa menshi ndetse hanashakwe izindi mpano kugira ngo bazamure urwego.
Ku ruhande rw’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Sempoma Félix, yavuze ko yanyuzwe n’umusaruro abakinnyi be babonye, anatanga n’icyizere muri Tour du Rwanda.
Yagize ati “Ni umusaruro ushimishije kuko ubushize twari twazanye mike. Ni ibintu byiza cyane kuba tugiye kwitabira Tour du Rwanda tuvuye mu irushanwa.”
Yakomeje avuga ko icyizere cyo kwitwara neza muri Tour du Rwanda ari cyose. Ati “Tour du Rwanda buri mwaka iba ikomeye, ariko natwe tuba dukomeye, rero nk’ibisanzwe turashaka kuritwara ariko bitakunda tugashaka ‘etape’, gusa tuzahangana.”
Mugisha Moïse, Nsengimana Jean Bosco na Niyonkuru Samuel bavuye muri Shampiyona Nyafurika, bagiye guhita basanga bagenzi babo Masengesho Vainqueur na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’, mu mwiherero wa Tour du Rwanda.
Tour du Rwanda, isiganwa rizenguruka urw’Imisozi 1000, riteganyijwe kuba tariki 19-26 Gashyantare 2023.
Amafoto: Ntare Julius
Video: Mugisha Dua



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!