Abakinnyi batandatu batoranyijwe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Sempoma Félix, basesekaye i Douala aho banakoreye imyitozo kuri uyu wa Gatanu.
Isiganwa riheruka gutwarwa na Bonaventure Uwizeyimana mu 2018, kuri iyi nshuro abakinnyi barimo Mugisha Moïse, Muhoza Eric na Munyaneza Didier barahabwa amahirwe.
Tour du Cameroun yatangiye mu 2003 kuri ubu iracyari ku gipimo cya 2.2 nk’uko Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) ibigena.
Mu mwaka wa 2021, iri siganwa mpuzamahanga ryakinwaga ku nshuro ya 17 kuri ubu ikaba ari inshuro ya 18.
Abakinnyi bahagarariye Team Rwanda ni Mugisha Moïse, Munyaneza Didier, Nzafashwanayo Jean Claude, Niyonkuru Samuel, Muhoza Eric na Tuyizere Etienne.
Irushanwa ry’uyu mwaka rizaba rigizwe n’uduce umunani turimo ikiruhuko kizatangwa tariki ya 10 Kamena 2022 hasigaye uduce tubiri ngo irushanwa risozwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!