Iri rushanwa rizakinwa n’abakinnyi bashaka itike ya Tour de France y’ingimbi.
Ku nshuro ya kabiri itsinda ry’Abafaransa bategura amasiganwa y’abakinnyi bakiri bato bashobora guhangana bakagera muri Tour de France, ryateguye isiganwa muri Afurika, Tour de l’espoir.
Rizatangira kuri uyu wa Mbere tariki 4 Gashyantare 2019 risozwe Kuwa Gatandatu tariki 9 Gashyantare 2019.
Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi batandatu bayobowe n’umutoza Nathan Byukusenge, yageze mu mujyi wa Douala ahazatangirira agace ka mbere k’iri siganwa, aho bazasiganwa n’igihe nk’ikipe (Team Time Trial) ku ntera ya kilometero 18.6.
Kapiteni wa Team Rwanda, Ruberwa Jean Damascène bita Kabiona yabwiye IGIHE ko intego yabajyanye ari ukwisubiza umwenda w’umuhondo wegukanywe na Areruya Joseph umwaka ushize.
Ruberwa usanzwe ukinira Nyabihu Cycling Club yagize ati “Ikipe twajyanye ni nziza. Irimo njye na Kihebe (Hakiruwizeye Samuel) tumenyereye imihanda ya hano kuko n’umwaka ushize Tour de l’espoir’ twayikinnye, tukagira n’abakinnyi bandi bashya ariko bagaragaje imbaraga nyinshi mu 2018.”
“Twizeye kongera kwitwara neza tukegukana umwenda w’umuhondo ibendera ry’u Rwanda, rikongera kuzamurwa muri Tour de l’avenir (Tour de France U23).”
Team Rwanda izakina Tour de l’espoir 2019 igizwe na; Ruberwa Jean, Hakiruwizeye Samuel, Eric Manizabayo, Nzafashwanayo Jean Claude, Mugisha Moïse na Nkurunziza Yves.
Inzira zizakoreshwa muri iri siganwa
• Tariki ya 4 Gashyantare 2019: Douala-Douala (18.6km)
• Tariki ya 5 Gashyantare 2019: › Douala (102.3km)
• Tariki ya 6 Gashyantare 2019: Nkongsamba › Dschang (68.3km)
• Tariki ya 8 Gashyantare 2019: Ngoulemakong › Yaoundé (111.1km)
• Tariki ya 9 Gashyantare2019: Yaoundé › Yaoundé (103.4km)







Ibitekerezo 0