Aba bakinnyi bageze mu mwiherero ku wa Mbere, bazamara iminsi 10 muri Africa Rising Cycling Center i Musanze kugeza ku wa 31 Ukuboza 2021.
Abitabiriye uyu mwiherero ni Niyonkuru Samuel , Muhoza Eric (Les Amis Sportifs), Hakizimana Seth (SACA), Tuyizere Etienne, Masengesho (Benediction Cycling Team), Bigirimana Jean Népo (Kigali Cycling), Iradukunda Emmanuel (Nyabihu Cycling) na Uhiriwe Byiza Renus wa Qhubeka Assos.
Ku munsi wa mbere w'imyitozo, kuri uyu wa Gatatu, bahagurutse i Musanze berekeza i Gicumbi aho baza gukorera imyitozo ikomeye ku musozi wa Itetero uzakoreshwa inshuro ebyiri muri Tour du Rwanda 2022.
Umusozi wa Itetero uzazamukwa n'abazakina Tour du Rwanda 2022 ku gace ka kane kazasorezwa i Gicumbi nyuma yo guhagurukira i Kigali ku wa 23 Gashyantare no ku gace ka karindwi ka Kigali-Gicumbi-Kigali kazakinwa ku wa 26 Gashyantare.
Ubwo hari hamaze gukinwa isiganwa rya Kibugabuga ku wa 18 Ukuboza, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), Murenzi Abdallah, yavuze ko bateganyaga gukora umwiherero w’iminsi 55 mbere y’uko Tour du Rwanda 2022 iba hagati ya tariki ya 20 n’iya 27 Gashyantare.
Ati “Twasabye Minisiteri [ya Siporo] uburenganzira, ubu dutegereje igisubizo. Twifuzaga gukora iminsi 55 mbere ya Tour du Rwanda, iminsi 15 y’ukwezi kwa 12, 20 y’ukwezi kwa mbere na 20 y’ukwezi kwa kabiri, ariko murabibona ko 15 y’Ukuboza itazakunda. Turashaka ko byibuze ukwezi kwa 12 dukoramo hagati y’iminsi itanu na 10, noneho mu kwa mbere n’ukwa kabiri bigakomeza uko twabipanze.”
Team Rwanda ni imwe mu makipe atanu y’ibihugu azitabira Tour du Rwanda 2022 izaba irimo amakipe 19 muri rusange, arimo umunani akina amarushanwa yo ku migabane n’andi atandatu yabigize umwuga.



Ibitekerezo 0